Uko wahagera

Perezida Obama Yatorewe Manda ya Kabiri


Perezida w'umudemokarate Barack Obama yongeye gutorerwa manda ya kabiri yo kuyobora Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Bwana Obama yatsinze bwana Mitt Romney w'umurepubulika mw'itora ryari rikaze cyane ryatwaye nibura miliyari esheshatu z'amadolari y'Amerika.Yarengeje amakwi 270 asabwa kugirango umukandida abe yatorewe kuba perezida.

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ntaturuka ku majwi ya rubanda ubwayo. Ahubwo ayo majwi ashyiraho inteko y’abandi bantu 538 bahitamo umukuru w’igihugu. Buri leta iba ifite umubare uruta uw’izindi iyo ituwe cyane kuzirusha. Iyo kandida runaka abonye amajwi menshi muri leta iyi n’iyi, abo bantu bagomba bose kuba ari we bahitamo bwa nyuma.

Ministeri y’ubutabera ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yohereje inzobere kurebera amatora muri leta 23 bakeka ko zishobora kubamo ibibazo. By’umwihariko, biteguye guhita bakira ibirego ku birebana no kwiba amajwi bishobora guturuka ku ruhande urwo ari rwo rwose.

Abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi batoye n’inteko ishinga amategeko-umutwe w’abadepite yose. Iyo nteko igira manda y’imyaka ibili. Ishyaka ry’abarepubulika rifite icyizere kinini cyo kugumanamo ubwiganze, nk’uko byari bisanzwe muri iyi manda ishize. Abaturage baravugurura kandi na kimwe cya gatatu cy’umutwe wa Sena. Ishyaka ry’abademokarate naryo rifite icyizere cyo kugumana ubwiganze bw’intebe muri uwo mutwe wa Sena.
XS
SM
MD
LG