Uko wahagera

Paul Biya: umwe mu bakuru b’ibihugu by’Afrika barambye


Paul Biya: umwe mu bakuru b’ibihugu by’Afrika barambye
Paul Biya: umwe mu bakuru b’ibihugu by’Afrika barambye

President Paul Biya wa Cameroon yujuje imyaka 30 ku butegetsi. Aritegura gutangira indi mandat y’imyaka irindwi. Afite imyaka 78 y’amavuko.

Umuhanga mu bya politiki Abgor Ambang wo muri Cameroon, akaba na mwalimu wa kaminuza, yemeza ko Paul Biya akesha ubwo burambe ingufu z’ishyaka rye Rassemblement démocratique du peuple camerounais.

Indi mpamvu ya kabili ni ugutoteza abatavuga rumwe nawe, nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International ibyemeza. Leta ya President Paul Biya yo ihora ihakana ibyo birego.

Impamvu ya gatatu: abatavuga rumwe na President Biya nabo ubwabo buri gihe bananiye gushyira hamwe, kugirango batange umukandida umwe.

Mu 2008, President Paul Biya yahinduye itegekonshinga, arikuramo ingingo yavugaga umubare ntarengwa wa mandats President wa Republika atagombaga kurenza. Bityo, ashobora kongera kwitoza mu 2018.


XS
SM
MD
LG