Uko wahagera

Park Geun-hye Yahoze Atwara Koreya y'Epfo Azofungwa Imyaka 20


Park Geun-hye
Park Geun-hye

Urukiko rw'Ikirenga rwo muri Koreya y'Epfo rwagumishijeho igihano cyo gufunga imyaka 20 Park Geun-hye wahoze ayobora icyo gihugu. Yahawe icyo guhano nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa.

Park Geun-hye w'imyaka 68 y'amavuko yakuweho n'abadepite mu mwaka wa 2016 bimaze kumeneyekana ko we n'undi muntu bizeranaga bakiriye ruswa ibarirwa muri miliyoni z'amadorali bayahabwa n'ibigo bikomeye byo muri Koreya y'Epfo. Ibyo byakurikiwe n'imyigaragambyo ikomeye yamaze igihe kibarirwa mu byumweru isaba ko yakurwa ku butegetsi.

Urukiko rushinzwe kurinda ubusugire bw'Itegeko Nshinga muri icyo gihugu rwemeje ko agomba kuva ku butegetsi mu umwaka ukurikiyeho. Icyo gihe yahise aregwa icyaha cyo kwakira amafaranga mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ayahawe n'abahoze bakuriye iperereza batatu, nabo bayakuye mu ngengo y'imali y'iperereza mu buryo bwo kuyanyereza.

Park kandi yahamijwe icyaha cyo kwivanga mu buryo bwo gutoranya abakandida mu ishyaka rye mu gihe ryiteguraga amatora y'abadepite yo mu 2016. Icyo cyaha cyamwongereye imyaka 2 ku yo yari yakatiwe. Bivuga ko ashobora kuguma muri gereza kugeza mu waka wa 2039.

Park, ni umukobwa wa nyakwigendera Park Chung-hee, umunyagitugu na we wigeze kuyobora icyo gihugu. Yatowe mu mwaka wa 2013 ari we mukuru w'igihugu wa mbere w'umugore wari utorewe kuyobora Koreya y'Epfo. Ahakana ibyo aregwa byose.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG