Uko wahagera

Papa Fransisko Yanze Kwegura kw'Arikiyepiskopi wa Munich mu Budage


Cardinal Marx, umwe mu nkoramutima za Papa Fransisiko, yamwandikiye mu kwezi gushize amusaba kwegura kubera ibibazo mpuzabitsina ku bategetsi ba Kiliziya.

We ku giti cye ntacyo akekwaho cyangwa ashinjwa. Gusa avuga ko kwegura ari uburyo bwo kwerekana ko "bibabaje kubona muri Kiliziya harimo abantu badashaka kwemera uruhare rwabo mu rukozasoni rwabaye ishyano rwo gufata abayoboke ka kiliziya ku ngufu, kandi bakanga n'uko biganirwaho."

Papa Fransisiko yamushubije uyu munsi, ati: "Ndemeranywa nawe ko ari ikibazo cy'ishyano. Tugomba kwirengera ayo mateka, buri muntu ku giti cye no mu rwego rw'umuryango wacu. Ntabwo dushobora gukomeza kwirengagiza uru rugomo. Muvandimwe wanjye, ngicyo igisubizo cyanjye. Ariko komeza inshingano zawe z'Arikiyepiskopi wa Munich."

Cardinal Marx yatangaje ko yemeye icyemezo cya Papa Fransisiko kubera ko agomba kumwumvira. Ariko na none, mu itangazo yashyize ahagaragara, ati: "Byantunguye ko yanshubije vuba kandi akangumisha mu mirimo yanjye."

Cardinal Reinhard Marx afite imyaka 67 y'amavuko. Amaze imyaka 14 ayobora Arkidiyoseze ya Munich. Ni umwe kandi mu bagize akanama k'Abakaridinari bake cyane bagira inama Papa Fransisko mu byo kuvugurura guverinoma ya Vatikani, bita "Curie romaine" mu Gifaransa. Ni n'umuhuzabikorwa w'inama ya Papa igenzura imikoreshereze y'imali ya Vatikani.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG