Uko wahagera

Papa Fransisko Azitabira Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko


Ibicapo vyerekana uko Panama yiteguriye kwakira Papa Fransisko

Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi, Papa Fransisko, azatangira uruzinduko rw’iminsi ine muri Panama, ku mugabane w’Amerika y’Epfo, ejo kuwa gatatu.

Azaba agiye mu ikoraniro mpuzamahanga ry’urubyiruko gatulika bita Journee Mondiale de la Jeunesse. Rizahuza urubyiruko barenga ibihumbi 150 baturutse impande zose z’isi.

Gahunda ya Papa Fransisko iteganya disikuru zirindwi na misa ebyili. Kuwa gatanu kandi azajya gusura gereza ifungiyemo urubyiruko bagera kuri 200 ahitwa Pakora mu minota 30 muri kajugujugu uvuye mu murwa mukuru Panama.

Panama ifite abaturage miliyoni enye. 88% ni Abagatulika. Azabonana kandi na bamwe mu rubyiruko barwaye sida.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG