Uko wahagera

Papa Fransisko Yirinze Ijambo Rohingya muri Myanmar


Papa Fransisko muri Myanmar
Papa Fransisko muri Myanmar

Umushumba wa kiliziya gatulika ku isi yose, Papa Fransisko, muri Myanmar, yaganiriye uyu munsi na madame Aung San Suu Kyi, umujyanama udasanzwe akaba n’umuvugizi wa perezida wa Repubulika.

Mu ijambo yavuze bari kumwe, Papa Fransisko yasabye ubumwe mu butandukane, ariko ntiyigeze akomoza ku kibazo cy’aba-Rohingya. Yavuze, ati: “Inzira ikomeye yo kugera ku mahoro n’ubwiyunge ishobora inyura mu butabera n’uburenganzira bwa muntu.” Kuri we, “idini rishobora kubigirano uruhare runini.”

Kiliziya gatulika ya Myanmar yagiriye inama Papa Fransisko ngo yirinde gukoresha ijambo "Rohingya.'' No muri Myanmar nabo ubwabo bisa n’ikizira kurivuga, ngo kuko aba-Rohingya atari ubwoko bwihariye.

Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika barega igisilikali cya Myanmar umugambi wo kurimbura ubwoko bw’aba-Rohingya, biganjemo kandi idini rya Kislamu. Bavuga kandi ko Aung San Suu Kyi, wabonye igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 1991, adafata ingamba zo kubarengera, mu gihe mu by’ukuli ari we musivili uyobora igihugu.

Abagatulika bangana n’umuturage 1% muri Myanmar. Aba Rohingya, Abayisilamu bo mu ishami ry’aba-Sunite, bo barenga miliyoni imwe mu gihugu cy’abaturage miliyoni 52. Abaturage barenga 90% bari mu idini ry’aba Bouddhiste.

Aba Rohingya amagana bishwe n’igisilikali guhera mu kwezi kwa munani gushize. Abandi barenga ibihumbi 620 bahungiye mu gihugu cy’abaturanyi cya Bangladesh.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG