Uko wahagera

Papa Faransisiko Yasabiye Amahoro Sudani mu Butumwa bwa Noheli


Papa Francisko na Perezida wa Sudani y'Epfo Salva Kiir
Papa Francisko na Perezida wa Sudani y'Epfo Salva Kiir

Abayobozi ba kiriziya Gatorika n’Abangilikani kuri uyu munsi mukuru wa Noheli boherereje ubutumwa abantu bo muri Sudani y’Epfo babifuriza amahoro n’uburumbuke. Banabifurije gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro mu gihe abakirisitu mu mpande zose z’isi bari mu byishimo.

Mw’ibaruwa, Papa Faransisiko hamwe n’Arikibishopu w’i Canterbury Justin Welby, basengeye abayobozi b’abanyapolitiki muri Sudani y’Epfo, kugirango babashe kuvugurura ubwitange mu nzira y’ubwiyunge na kivandimwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida Salva Kiir n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Riek Machar, bemeranyijwe gushyiraho guverinema y’ubumwe bitarenze ukwezi kwa kabiri nyuma yo kunanirwa gushyira ayo masezerano mu bikorwa ku matariki bari bateganyije.

Papa Faransisiko, yanavuze ijambo rye asanzwe avugira ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Vaticani. Yavuze ku bababaye biturutse ku bushyamirane mu burazirazuba bwo hagati, muri Afurika no ku bindi bibazo bibabangamira bigatuma bafata icyemezo cyo kwimuka.

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump, we yagiriye ikiruhuko cya Noheli muri Leta ya Florida aho kuwa kabiri yagejeje ijambo ku basilikare b’Amerika bari mu bice bitandukanye byo kw’isi. Yanagiye mu misa ya Noheli yo mw’ijoro ari kumwe na madamu we Melania.

Mu gihe umunsi wa Noheli uri umuco w’Abakirisitu, abantu benshi muri Amerika hamwe n’abari mu bindi bice by’isi bawizihije mu buryo butari ubw’idini. Bahuye n’imiryango n’incuti basangira ibiribwa kandi bahana impano. Ibihe bya Noheli bituma abacuruzi benshi biinjiza urwunguko runini ku mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG