Uko wahagera

Panama Papers Zerekanye Imungu y'Isi


Abantu bigaragambya bamagana Minisitiri w' intebe wa Iceland Sigmundur David Gunnlaugsson
Abantu bigaragambya bamagana Minisitiri w' intebe wa Iceland Sigmundur David Gunnlaugsson

Leta y’u Rwanda yemera ibiyivugwaho na Panama Papers. Mu itangazo yashyize ahagaragara, minisiteri y’imali ya y’u Rwanda isobanura ko ikigo “Debden Investments LTD” kivugamo cyafunguwe mu 1998 na leta y’inzibacyuho y’u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga umutungo mu gihe cy’ingorane zikomeye. Iyi minisiteri ivuga ko iby’iki kigo byose byanyuze mu mucyo, kandi ko nta muntu ku giti cye ugifitemo uruhare.

Panama Papers ni impapuro zivuga imali itubutse ibitswa mu ibanga hirya no hino ku isi n’abantu bakomeye babifashijwemo n’ikigo cy’abanyamategeko cyitwa Mossack Fonseca gifite icyicaro gikuru muri Panama. Inyandiko zashyizwe hanze zirenze miliyoni 11, kandi zigaragaza amasosiyete ibihumbi 214 yabikije amafranga mw'ibanga.

David Himbara wigeze kuba umujyanama ushinzwe ubukungu mu biro by'umukuru w'igihugu ntiyemeranya n'ibivugwa n'u Rwanda. Mu kiganiro n'Ijwi ry'Amerika yavuze ko abavugwa muri izo mpapuro bakwiye gusobanurira ibiro by'umuvunyi aho bakuye umutungo bagiye guhisha mu mahanga.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:38 0:00

Izo mpapuzo zagaragaje amasosiyete n'abantu banyuranye bo kw'isi, harimo abayobozi b'ibihugu bari ku butegetsi n'ababuvuyeho, abanyemari, ibyamamare n'abandi.

Minisitiri w’intebe wa Iceland, Sigmundur David Gunnlaugsson, yatangaje ko atazegura ariko ko azaba ahagaritse imilimo ye by’agateganyo igihe gito. Gusa ntavuga igihe azamara ahagaze.

Uyu muyobozi azaba asimbuwe ku mwanya wa minisitiri w’intebe n’umuyobozi wungirije w’ishyaka rye riri ku butegetsi. Ariko Sigmundur Gunnlaugsson azakomeze abe ari we uyoboye iryo shyaka.

Minisitiri w’intebe wa Iceland nawe n’umugore we, bavugwa mu bantu bafite iyo mitungo. Ni we wa mbere bisa n’ibikozeho. Abaturage ba Iceland bakimenya ibyabo bahise bakora imyigaragambyo y’akaraboneka, basaba ko minisitiri w’intebe wabo yegura.

Leta nyinshi zo ku isi zatangaje ko zigiye gukora igenzura ku bivugwa muri Panama Papers. Panama yo yahise izitangira.

Hagati aho, impapuro zashyizwe ku karubanda zigera kuri miliyoni 11 n’igice. Umuyobozi wa Mossack Fonseca, Ramon Fonseca, avuga ko aya bitaturutse imbere mu kigo nyirizina. Ahubwo ngo ni abajura bayibye bakoresheje ubuhanga bwa internet, abo bita hackers mu cyongereza. Ariko ntasobanura igihugu barimo. Panama Papers zatangajwe bwa mbere n’urugaga mpuzamahanga rw’abanyamakuru, International Consortium of Investigative Journalists, rufite icyicaro hano i Washington.

XS
SM
MD
LG