Uko wahagera

Palestina Ihanganye na Isirayeli mu Ntara ya Gaza


Abarwanyi b'Abanyepalistina mu ntara ya Gaza barashe muri Isirayeli ibisasu 36 byo mu bwoko bwa Rokete mu ijoro rishyira uwa gatandatu. Abayisirayeli na bo babihimuyeho barasa ku birindiro by'umutwe wa Hamas. Ibyo bibaye igihe i Yerusalemu hashize amezi hari imvururu hagati y'impande zombi.

Ibyo bisasu byo mu bwoko bwa rokete kandi byaraswaga mu gihe Abanyepalestina babarirwa mu magana bari bahanganye n'abapolisi b'Abayisirayeli mu burasirazuba bwa Yerusalemu. Ubwo bushyamirane bwakomerekeyemo abapolisi bane n'abasivili batandatu bari mu myigaragambyo.

Izo mvururu zimaze kuba nk'akamenyero muri uku kwezi Abayisilamu bafata nk'ugutagatifu, kwa Ramathan. Nta kimenyetso kigaragaza zishobora gucogora.

Intumwa y'Umuryango w'Abibumbye (ONU) muri ako karere, Tor Wennesland, yamaganye izo mvururu avuga ko ONU ikorana n'impanze zombi muri icyo kibazo kugira ngo igarure umutekano.

Leta zunze ubumwe z'Amerika yasabye ko impande zombi zatuza mu gihe Yorodani yanenze ibikorwa bya Isirayeli.

Yerusalemu irimo ahantu hafatwa nk'ahatagatifu ku Bayahudi, Abakirisitu n'Abayisilamu, imaze igihe kirekire yokamwe n'imvururu hagati y'Abayisirayeli n'Abanyepalistina. Mu mwaka wa 2014, izo mvururu zabyaye intambara yamaze iminsi 50 hagati ya Isirayeli n'umutwe wa Hamas uyoboye intara ya Gaza

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG