Uko wahagera

Pakistani n'Ubuhinde Byemeranyije Guhagarika Intambara muri Kashimir


Ikarata y'ahaherereye intara ya Kashmir

Pakistani n'Ubuhinde byemeranyije guhagarika intambara mu ntara ya Kashimir bitavugaho rumwe. Ibihugu byombi byemeye kubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano byashyizeho umukono mu mwaka wa 2003.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n'ibihugu byombi kuri uyu wa kane, abakuru b'ingabo z'Ubuhinde na Pakistani batangaje ko bashyizeho umurongo udasanzwe w'itumanaho kandi bakongera kurebera hamwe mu buryo buzira imbereka, ibyerekeye urugabano rwo mu ntara ya Kashimir Ubuhinde na Pakistani bihuriraho.

Itangazo ryasohowe n'igisirikare cya Pakistani rivuga ko impande zombi zemeranyije kubahiriza amasezerano y'uko nta ruhande ruzarasa ku rundi, nta guca ku ruhande kuva mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira uwa 25 ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2021. Rikomeza rivuga ko ku nyungu zo kugera ku mahoro arambye kandi akenewe n'impande zombi, buri ruhande rwiyemeje gusuzuma ibibazo by'urundi biri mu bishobora kukoma mu nkokora inzira y'amahoro. Ntiryasobanuye ibyo ari byo.

Mu kiganiro abagaba b'ingabo z'Ubuhinde na Pakistani bagiranye bibanze ku iyubahirizwa ry'amasezerao asanzwe ho harimo n'ayo abashinzwe imipaka y'impande zombi bagiranye.

Ministri w'ububanyi n'amahanga wa Pakistani, Shah Mehmood Qureshi yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu gusigasira amahoro muri ako karere. Abasesengura ibya politike bavuga ko Ubuhinde nabwo bwabyakiriye neza. Uku kumvikana bibaye nyuma y'amezi ashize umubano hagati y' Ubuhinde na Pakistani utameze neza.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG