Uko wahagera

Pakistani: Abatalibani Bigambye Igisasu Cyaturikiye Mujyi wa Quetta


Abatalibani bigambye igisasu cyaturikiye kuri hoteli ya Serena iri mu mujyi wa Quetta muri Pakistani. Bavuga ko bari bagambiriye kwibasira abadiplomate b’Abashinwa.

Ejo ku wa gatatu Ubushinwa bwamaganye itegwa ry’igisasu kuri iyo hoteli iri mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Pakistani. Icyo gisasu cyahitanye abantu bane, abagera muri 12 barakomereka.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Pakistani, Sheikh Rashid Ahmed, nawe yamaganye iki gitero avuga ko ari igikorwa cy’iterabwoba. Yabwiye televiziyo yaho ko ambasaderi w’Ubushinwa muri Pakistani n’abari bamuherekeje bagumye muri iyo hoteli.

Polisi ariko yo yavuze ko ambasaderi w’Ubushinwa atari ari muri iyo hoteli igihe igisasu cyaturikaga. Polisi yakomeje ivuga ko iyo ari yo hoteli yonyine y’inyenyeli eshanu iri aho, ko ubusanzwe ari nayo yakira abashyitsi bakomeye ariko ko icyo gihe Ambasaderi atari aho.

Ubuyobozi bw’ibitaro byakiriye abakomerekeye muri icyo gitero bwavuze ko bari indembe, kandi buhangayikishijwe n’uko umubare w’abapfa ushobora kwiyongera.

Abarwanyi bafitanye isano n’umutwe w’iterabwoba wiyita Leta ya Kiyisilamu nabo bari muri ako gace gakorerwamo ibikorwa remezo bibarirwa mu mamiliyoni menshi y’amadorari biterwa inkunga n’Ubushinwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG