Uko wahagera

Otrishe Igiye Gukaza Umutekano Kuri za Kiriziya


Otrishe irateganya gukaza umutekano kuri za kiriziya itinya ko hagira abashaka kugaba ibitero bigana igiheruka, ubwo umugabo w’umuyisilamu wari ufite imbunda yarashe mu ntangiriro z’uku kwezi mu gisa no kwibasira insengero. Byavuze na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uyu munsi kuwa kane.  

Uwagabye icyo gitero ni umusore w’imyaka 20 wavukiye kandi akarererwa i Vienne. Yarashwe na Polisi arapfa amaze kurasa ku bantu bigenderaga no ku bari mu kabari kw’italiki ya 2 y’uku kwezi kwa 11. Otrishe irimo gukora amaperereza ku bantu 21 kandi yagumishije 10 muri gereza bakekwaho kuba bafite aho bahuriye n’icyo gitero.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Karl Nehammer, mu nama n’abanyamakuru, yagize ati: “Iperereza ririmo gukorwa ubu, rirekana ko ntawakwirengagiza ko uwagabye igitero yanashakaga kandi yabigambiriye kwica abantu muri za kiriziya. Kubera izo mpamvu hazabaho kwongera umutekano ku mazu ya zakiriziya, guhera uyu munsi”. Yongeyeho ko ikigamijwe ari uri gukumira ibitero by’abiganana, hakiri kare nyuma y’icyabaye kw’italiki ya 2 y’ukwezi kwa 11 no mu bihe bya Noheli.

Ibyinshi mu bintu byabaye mbere y’igitero, harimo uburyo uwo mugabo wari ufite imbunda yageze aho yakoreye amahano, mu murwa mukuru wa Otrishe rwagati, ntibiramenyekana.

Abategetsi muri Otrishe, bahamije ko ari “amakosa adashobora kwihanganirwa” yabaye, mu buryo amaperereza yakozwe ku wagabye igitero. Harimo kugerageza kugura intwaro muri Slovakiya no kugirana inama i Vienne n’abanyamahanga bazwi nk’abahezanguni ba kiyisilamu. Bavuga ko yagombaga gufatwa nk’ushobora guhungabanya cyane umutekano kandi akarushaho gucungirwa hafi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG