Uko wahagera

Abandi Bayobozi ba FDU-Inkingi Bararekuwe


Mu gihe abayobozi ba FDU Inkingi basobanurira polisi ko umwobo uri mu rugo kwa Ingabire atari indaki ya gisirikare, umutangabuhamya wahoze amukora amwagiriza avuga yari no mu bawucukuye.

Abandi bayobozi ba FDU Inkingi bari batawe muri yombi barekuwe. Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi, Sylvain Sibomana, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko polisi y’u Rwanda yabarekuye , nyuma yo kumara amasaha 6 babahata ibibazo ku mwobo wiswe “ indaki ya gisirikare” ucukuye kwa Ingabire Umuhoza Victoire.

Sibomana yadutangarije ko mu ibazwa ryabo bagerageje gusobanurira polisi ko uwo mwobo atari indaki ya gisirikare nk’uko byatangajwe n’umutangabuhamya wahoze akora kwa Ingabire mu rugo, unemeza ko ari mu bawucukuye.

Sibomana yavuze ko bayigaragarije ibimenyetso byerekana ko uwo mwobo ari ujyamo amazi nk’uko n’abandi baturage bo mu mujyi wa Kigali bafite imyobo nk’iyo mu ngo zabo.

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yatangaje mu itangazamakuru ritandukanye, ko umwobo basanze kwa Ingabire ari indaki ya gisirikare. Yemeje ko ari ikimenyetso kigaragaza uburyo akorana na FDLR, kimwe mu byaha bumukurikiranyeho

XS
SM
MD
LG