Uko wahagera

ONU Irashinja Abashyamiranye muri Etiyopiya Guhohotera Ikiremwa Muntu


Michelle Bachelet ukuriye komisiyo y'uburenganzira bwa muntu muri ONU
Michelle Bachelet ukuriye komisiyo y'uburenganzira bwa muntu muri ONU

ONU kuri uyu wa gatanu yavuze ko impande zose ziri mu bushyamirane bugenda bufata intera mu ntara yo mu majyaruguru ya Etiyopiya, zirimo gukora “ibikorwa bihohotera ikiremwa muntu bikabije”. Uyu muryango wabasabye abo bireba kureka intambara bamazemo umwaka.

Ku kigereranyo, abantu bari hagati 5,000 na 7,000 barafunze. Abo barimo abakozi ba ONU icyenda. Bafunzwe hakurikijwe amategeko y’igihe bidasanzwe mu gihugu n’ibyo Leta iteganyaga "mu ngingo zayo zihariye kandi zaguye” guverinema yatangaje mu kwezi gushize. Bivugwa na Nada al-Nashif, wungirije Komiseri mukuru ushinzwe uburenganzira bwa muntu muri ONU.

Yavuze ko abenshi bafungiye ahantu hatazwi. Yongeraho ko ari ibintu byo gutuma abantu baburirwa irengero kandi ko ari ikibazo giteye impungenge nyinshi. Ibi yabibwiye inama yihariye y’akanama k’umuryango w’abibumbye, i Geneve mu Busuwisi.

Ambasaderi wa Etiyopiya muri ako kanama, Zenebe Kebede, ntacyo yavuze kuri ibyo birego byo gufunga abantu, ariko yabwiye ako kanama ka ONU ko uyu muryango wananiwe kwamagana ibyo yavuze ko ari ibikorwa by’ihohotera byagiye bikorwa n’ingabo zirwanya ubutegetsi zo mu ntara ya Tigreya mu majyaruguru ya Etiyopiya.

Mu ijambo yagejeje kuri iyo nama ya ONU, Ambasaderi Kebede yagize ati: Etiyopiya yaribasiwe ishyirwa mu majwi n’akanama k’uburenganzira bwa muntu, kubera ko irengera guverinema yayo yatowe muri demokarasi, amahoro n’ejo hazaza h’abaturage bayo.

Umuyobozi muri ONU, Al-Nashif yabwiye akanama ka ONU ko abaheruka gufungwa barimo abantu 83 bafashwe n’ingabo z’akarere muri iki cyumweru, muri zone ya Guji y’intara ya Oromo hakurikujwe amategeko ya guverinema y’ibihe bidasanzwe.

Yongeyeho ko abaturage 1,500 bo mu bwoko bw’abatigreya na Gumuz, byavuzwe ko bafunzwe mu cyumweru gishize ahitwa Asosa mu ntara ya Benishangul-Gumuz.

Yagaye amagambo y’urwango no gushishikariza urugomo y’abayobozi ku rwego rw’igihugu rw’urw’intara n’ay’abandi bayobozi bazwi n’abaturage by’umwihariko bibasira abanyatigreya n’abo mu bwoko Oromo.

Inama irateganya gutegura umwanzuro uzagezwa ku muryango w’ubumwe bw’Ubulayi, wamagana urugomo rukorwa n’impande zose. Igihe wakwemezaa hashyirwaho komisiyo mpuzamahanga igizwe n’impuguke mu by’uburenganzira bwa kiremwa muntu kuri Etiyopiya yo kurushaho gukora iperereza. Ikazatanga raporo nyuma y’umwaka.

Ambasaderi wa Etiopiya Zenebe yamaganye uwo mwanzuro kandi yavuze ko igihugu cye kitakorana na komisiyo nk’iyo.

Reuters

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG