Uko wahagera

ONU Iramagana Ishimutwa ry'Abana muri Mali


Abantu bari mu bikorwa byo kwibuka igitero cyahitanye abana mu cyaro cy'ahitwa Sobane Da, muri Mali.
Abantu bari mu bikorwa byo kwibuka igitero cyahitanye abana mu cyaro cy'ahitwa Sobane Da, muri Mali.

ONU yabaruye byibura ibihumbi bitandatu by'abana bakoreshwa mu binombe bya zahabu umunani bitandukanye.

Muri Mali, abana ibihumbi n'ibihumbi babaye abacakara b'imitwe y'abicanyi, iyitwara gisilikali, abatware ba gakondo, n'abategetsi bamwe na bamwe ba leta, mu nyungu zabo bwite. Biratangazwa na HCR, ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi.

Nk'uko umuvugizi wa HCR, Shabia Mantoo, yabibwiye Ijwi ry'Amerika, imitwe yitwara gisilikali ishimuta abana ikajya kubigisha ibyo kurwana mu ntambara zayo. Yo n'indi mitwe y'abicanyi, bashimuta kandi abana bakajya kubakoresha ku gahato mu bucuzi bwa magendu bw'amabuye y'agaciro, by'umwihariko ubwa zahabu.

Usibye iyi mitwe, ONU irarega kandi n'abatware ba gakondo na bamwe na bamwe mu bategetsi bo nzego za leta gukoresha abana mu nyungu zabo bwite bonyine gusa.

Abana babaye abacakara kuri ubu buryo benshi ni abahungu. ONU yabaruye byibura ibihumbi bitandatu bakoreshwa mu binombe bya zahabu umunani bitandukanye.

Abakobwa benshi bo bashyingirwa ku ngufu bakiri abana. Bamwe bakoreshwa bucakara mu ngo. Abandi bakoreshwa ubucakara bufatiye ku gitsina, birimo kubagurisha buraya.

Usibye iyicarubozo ku mubiri, n'irifatiye ku gitsina, abana bamwe na bamwe babipfiramo kandi ntibigire inkurikizi.

Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, António Guterres, agomba kumurikira Inteko ishinzwe umutekano wayo iki kibazo cy'abana bo muri Mali.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG