Uko wahagera

ONU Ihangayikishijwe n'Urugomo n'Igitsure mu Matora ya Cote d’Ivoire


Abasoda ba Cote d'Ivoire
Abasoda ba Cote d'Ivoire

Ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu rirasaba guverinema ya Cote d’Ivoire kubuza ingabo zayo zishinzwe umutekano kwibasira abaturage no guhagarika urugomo hagati y’amakomini n’imyigaragambyo ishingiye kuri poliki mu birebana n’itora rya perezida ryo kuwa gatandatu.

Abantu byibura 20 byavuzwe ko biciwe mu bushyamirane hagati y’amakomini no mu rugomo hagati y’ingabo z’igihugu zishinzwe umutekano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigaragambyaga.

Ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu rivuga ko imyigaragmayo yabaye hagati y’italiki ya 17 n’iya 21 z’uku kwezi i Bongouanou, i Dabou, i Abidjan no mu yindi mijyi yagiye yiyongeramo urugomo.

Umuvugizi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Ravina Shamdasani, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko hakomeje kuba impungenge ku birebana n’urugomo rwo guhiga abigaragambya, bikorwa n’ingabo zishinzwe umutekano no ku buryo bw’ihariye, ibitero by’abantu bataramenyekana.

Shamdasani avuga ko hari impungenge nyinshi zishingiye ku magambo y’urwango agamije gutuma amoko asubiranamo mu nyungu za politiki.

Ibiro bya ONU bishinzwe uburenganzira bwa muntu, birahamagarira abayobozi gukora amaperereza asesuye kandi atabogamye ku ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu nta kureba aho umuntu ahagaze muri politiki no guhana abahamwe n’ibyaha. ONU irahamagarira kandi umutuzo mbere y’itora ryo kw’italiki ya 31 y’uku kwezi kwa 10 no gukemura ibibatandukanya binyuze mu biganiro.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG