Uko wahagera

ONU Ifite Impungenge z’Inzara Ishobora Kugaruka muri Somaliya


Umuyobozi w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu, yatakambye avuga ko hakenewe amafaranga yihutirwa yo kurinda abantu benshi inzara mw’ihembe ry’Afurika nyuma y’uko imvura yongeye kubura.

Mark Lowcok yavuze ko ashobora gukura miliyoni 45 z’amadolari mu kigega cya ONU giteganyirizwa ibihe bidasanzwe. Ayo mafaranga yafasha gukemura ibibazo byugarije ikiremwa muntu muri Somaliya, Etiyopiya na Kenya.

Cyakora izindi miliyoni zigera muri 700 z’amadolari zirakenewe uyu mwaka mu bikorwa bikumira amapfa nk’ayabaye muri Somaliya mu mwaka wa 2011. Icyo gihe hapfuye icya kane cya miliyoni y’abantu. Mu mafaranga yateganyijwe, miliyoni 30 z’amadolari azakoreshwa muiri Somaliya, miliyoni icumi muri Etiyopiya na miliyoni 5 muri Kenya.

Lowcok yavuze ko afite impungenge zihariye ku gihugu cya Somaliya, aho mbere y’impera z’umwaka, batekereza ko abantu miliyoni 5 n’ibihumbi magana ane bazaba bafite ibibazo bikomeye by’inzara. Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana abiri bashobora kuzahura n’akaga gakomeye. Ati: “Ntekerereza ko isi idashobora kwihanganira indi nzara muri Somaliya”.

Amapfa akomeye yakajijwe n’ubushyamine byateye inzara muri Somaliya mu 1992 no mu 2011. Cyakora igihugu cyabashije kwirinda indi nzara mu myaka ibiri ishize, nyuma y’imyaka 4 ikurikiranye imvura yarabuze, byatumye igihugu cyongera kugera ahakomeye.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG