Umuryango Mpuzamahanga w’Abakozi, n’ikigega cy’Umuryango w’Abibumye cyita ku bana (UNICEF), biherutse gusohora raporo bihuriyeho yerekana ko mu bana bagera kuri miliyoni 160, byibuze umwana umwe ku icumi ahatirwa gukora ku buryo ubu kuva mu mwaka wa 2016, umabare wiyongeraho hafi miliyoni umunani n’igice.
Iyi ni yo raporo ya mbere yerekanye uburemere bw’iki kibazo kuva mu myaka 20 ishize.
Imibare yerekana ko byibuze kimwe cya kabiri cy’aba bana bahatirwa gukora ni ukuvuga miliyoni 79 bajyanwa gukora utuzi dushobora kubagiraho ingaruka.
Muri iyi raporo kandi bakomeza bavuga ko imirimo nk’iyi ishobora gutuma abana bahura n’ibibazo ku mibiri yabo, kugira ibibazo byo mutwe ndetse ikaba ishobora no gutuma bamwe bahatakariza ubuzima. Iyi raporo ivuga ko 70% by’abana bakunze gukoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi, 20% bagakoreshwa mu mirimo isanzwe naho 10% bagakoreshwa mu nganda.
Umuyobozi mukuru w’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku murimo, Guy Ryder, yavuze ko ku mugabane w’Afurika gusa, kuva mu myaka ine ishize, ubu abana bahatirwa kujya mu tuzi bamaze kwiyongeraho miliyoni enye. Naho umuyobozi wa UNICEF, Henrietta Fore, we ahangayikishijwe n’ubwiyongere bukabije bw’abana bajyanwa mu tuzi aho yumvikanishike ko kimwe cya kabiri cyabo bari hagati y’imyaka 5 na 11.
Facebook Forum