Uko wahagera

OMS: Covid 19 Ishobora Kuzatinda Kubera Kudasaranganya Inkingo


Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora OMS

Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, riravuga ko ibihugu bikennye bitarimo kubona inkingo za COVID-19 mu buryo bumwe n'ibikize kw'isi, bikaba bishobora gutuma iki cyorezo kimara igihe.

Umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, uyu munsi kuwa mbere, afungura inama izamara icyumweru y’urwego rw’ubuyobozi bw’iryo shami rya ONU, yaburiye ko ubusumbane mw’itangwa ry’inkingo za COVID-19 hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye, buzatuma icyo cyorezo kimara igihe.

Dr. Tedros yavuze ko gukora inkingo no kuzemeza nta mwaka urashira, icyorezo cya virusi ya corona cyadutse, ari intambwe ikomeye yatewe mu bumenyi.

Cyakora yavuze ko icyizere cyo guhagarika iki cyorezo kiri mu mazi abira. Ibi biraterwa n’uko ibihugu bikize, birimo kugura inkingo kandi bikabika izabonetse zose, bigatuma ibihugu bikennye bisigara amara masa.

Umugambi rusange COVAX, wari watangijwe mu mezi icyenda ashize, kugira ngo buri gihugu kizabashe kubona inkingo za COVID-19. Cyakora Tedros yavuze ko ingamba zo gutangira kugeza inkingo mu bihugu byinshi bikennye, mu kwezi kwa kabiri, ushobora kutazagerwaho. Afite ubwoba ko ibihugu bikize bishobora kwisubiraho mu byo byijeje ku bijyanye no gusaranganya inkingo mu buryo bungana.

Asanga igitekerezo cya “nihereho” ari ukwisenya, akaburira ibihugu bikize, abibwira ko bizabyishyura mu buryo buhenze, nibyirengagiza ibihugu bikennye kurusha ibindi kw’isi n’abaturage babaye kurusha abandi.

Avuga ko ibikorwa nk’ibyo byazatuma icyorezo gitinda gushira kandi akongeraho ko ingamba zikenewe mu kubuza virusi gukwirakwira, zizatuma ikiremwa muntu kirushaho kuzahara kimwe n’ubukungu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG