Uko wahagera

OMS: COVID-19 Ibangamiye Kurwanya Indwara y’Umwijima.


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko COVID-19, ibangamiye ibyari byagezweho mu kurwanya indwara y’umwijima.

Abategetsi muri OMS bavuga ko ihagarikwa ry’urukingo rw’umwijima wo mu bwoko bwa B “Hepatite B” biturutse kuri COVID-19 rishobora gutuma abandi bana miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atatu bandura.

OMS iburira ko icyorezo cya COVID-19 kibangamiye ibyagezweho mu kurandurana n’imizi umwijima wo mu bwoko bwa B na C, ushobora kwangiza inyama y’umwijima cyangwa igatera kanseri y’umwijima. Kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana kanseri ifata inyama y’umwijima, OMS yahamagariye igikorwa cyo guhagarika ubwandu bwa virusi itera umwijima, umubyeyi yakwanduza umwana.

Mu mpande zose z’isi hari abantu bagera muri miliyoni 325 barwaye umwijima wo mu bwoko bwa B n’uwo mu bwoko bwa C. Kandi bigereranywa ko umubare w’abana bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko bahorana Hepatite B wari waragabanutse kuva kuri 5 kw’ijana, ugera munsi ya rimwe kw’ijana kuva mu myaka ya za 80. Ibi abashinzwe ubuzima babikesha ko hari inkingo zidafite ingaruka kandi zikora neza.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Gebreyesus, asanga ari ikintu gikomeye cyagezweho. Avuga ko intambwe yo kurandurana n’imizi iyo ndwara irimo kugerwaho muri Aziya aho abana bakingirwa Hepatite B bari ku rwego rwo hejuru.

Tedros avuga cyakora ibikorwa by’ikingira rya Hepatite B, birimo gukomwa mu nkokora mu turere tumwe na tumwe nko muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho abana benshi barimo gucikiza inkingo zangombwa bagombye guhabwa bakivuka, kandi aribwo buryo butanga umusaruro ufatika mu kurandura Hepatite B ku buryo umubyeyi adashobora kuyanduza umwana.

Avuga ko gukingira abana bakivuka ari bwo buryo bwiza bwo kurengera ubuzima bwabo kandi ko umwana ukingiwe iyo virusi azaba arinze n’abazamukomokaho kuba umwijima wabo wakwangirika cyangwa ukarwara kanseri.

Abayobozi bashinzwe ubuzima, barahamagarira za guverinema gukora ku buryo abana bato bahabwa inkingo zo kurengera ubuzima bwabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG