Uko wahagera

OMS: 30 % vy’Abana Barwaye Kanseri mu Bihugu Bikiri mu Nzira y’Amajyambere ni bo Bonyine Bayikira


NIH cancer nanotubes

Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, rivuga ko abana 30 kw’ijana barwaye Kanseri mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari bo bonyine bayikira ugereranyije na 80 kw’ijana bo mu bihugu bikize.

Kanseri ni indwara iza kw’isonga mu zihitana abantu benshi kw’isi. Yica miliyoni hafi 10 ku mwaka. OMS igereranya ko abana 400.000 kw’isi bagaragaraho kanseri buri mwaka. Abagera hafi mu 100.000 barapfa.

Amoko ya kanseri akunze kuboneka mu bana arimo iy’amaraso, iyo mu bwonko n’izindi. OMS itangaza ko hafi abana icyenda kw’icumi bafite kanseri baba mu bihugu bikennye.

Andre Ilbawi ni umuyobozi w’ishami rishinzwe kanseri muri deparitema y’indwara zitandura muri OMS. Avuga ko abana hafi 80 kw’ijana barwaye kanseri mu bihugu bikize bayikira. Yongeraho ko iki ari ikintu gikomeye cyagezweho kandi cyagiye kivugururwa mu myaka icumi ishize.

Avuga ariko ko nta kigaragara cyagezweho ku bana baba mu bihugu bikennye, aho 30 kw’ijana ari bo barokoka kanseri nyuma yo gusuzumwa. Asobanura ko imwe mu mpamvu nyamukuru, ari uko nta buryo bwo kubitaho buhari kimwe n’imiti bakeneye mu kuvura ubwoko bwa kanseri bufata abana.

OMS n’ibitaro St. Jude, akaba ari nabyo bitaro bikuru bya Kanseri muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, barifatanyije kugirango ibyo bihinduke. Bashyizeho urubuga ruzatuma abana babasha kubona imiti ya kanseri mu mpande zose z’isi.

Mu gutangira iyi programu, St. Jude irimo gutanga inkunga ya miliyoni 200 z’amadolari. Umuyobozi muri OMS Ilbawi avuga ko kw’ikubitiro ayo mafaranga azafasha kugura imiti, ibihugu 12 bizabonera ubuntu. Ibyo bihugu ni ibikazakorerwa progaramu z’igerageza mu gihe cy'imyaka ibiri. Yongeraho ko guverinema zizagira uruhare mu kwita kuri abo bana no guhitamo imiti izaba ikenewe.

Urwo rubuga rushya rugamije kubonera imiti idafite ingaruka kandi ivura kanseri abana 120.000 hagati y’umwaka wa 2022 na 2027. Abafatanyabikorwa b’ubuzima bavuga ko iyo progaramu izakora ku buryo abagenerwabikorwa baziyongera mu myaka iri imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG