Uko wahagera

OIM Ikeneye Amafaranga yo Gufasha Abimukira


Bamwe mu bakozi ba OIM mu bikorwa vyo gufasha abimukira
Bamwe mu bakozi ba OIM mu bikorwa vyo gufasha abimukira

Ishami rya ONU rishinzwe Abimukira OIM riratakamba rishaka miliyari 1 na miliyoni magana ane, yo kurifasha kubona infashanyo yo kurengera ubuzima bwa miliyoni zirenga 80 z’abimukira.

OIM itangaza ko ibibazo by’ubutabazi bwo mu bihe bidasanzwwe birushaho kwiyongera kurusha mbere.

Iryo shami rya ONU rivuga ko ubushyamirane, n’amakuba adaturuka ku bikorwa bya muntu, birimo gutuma abantu babarirwa muri miliyoni mirongo bata ingo zabo.

Umuvugizi wa OIM Olivia Headon, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ayo mafaranga azakoreshwa mu gufasha abahuye n’ingorane mu mibereho yabo kugira ngo bazabashe kwiyubaka bategura imibereho myiza y’ibihe bizaza.

Harimo rero ayo kubafasha kugera ku bikorwa bibyara inyungu bashoboye. Ni nk’igihe bashaka gushinga iduka, bityo bakabasha kugira icyo binjiza kandi bikazakabasha kwibeshaho mu myaka iri imbere.

Headon yavuze ko ibikorwa byinshi bikorerwa muri Bangladesh ahatujwe impunzi z’abo mu bwoko Rohingya, barenga ibihumbi 800 bahunze urugomo muri Birmania.

Ayo mafaranga ngo azanafasha gutera inkunga ibihumbi by’Abanyabangladeshi bahuye n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe. Ahandi ibikorwa byinshi bizakorerwa ni nko muri Libiya, Siriya, Sudani y’Epfo, Yemeni, Repuburika iharanira demokarasi ya Congo no muri Iraki. N’uko umuvuzigi w’ishami rya ONU ryita ku bimukira, Olivia Headon abivuga.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG