Uko wahagera

Abakandida Bemerewe Kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu


Mu bakandida bane nta mukandida ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ubarangwamo

Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda, yaraye itangaje amazina y’abakandida bemerewe n’iyo komisiyo kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu, mu kwezi gutaha.

Abakandida bane bemejwe na komisiyo y’igihugu y’amatora, ni Paul Kagame uhagarariye umuryango FPR Inkotanyi ; Higiro Prosperi uhagarariye ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu( PL); Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene uhagarariye ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage( PSD); na Dr. Mukabaramba Alivera uhagarariye ishyaka ry’iterambere n’ubusabane, PPC.

Muri abo bakandida bane nta mukandida ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda ubarangwamo. Mu mwaka ushize wa 2009 nibwo amashyaka atandukanye atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yatangiye inkundura yo kuvuga ko azahatanira intebe y’umukuru w’igihugu . Ayo mashyaka amenshi yabarizwaga hanze y’igihugu andi akabarizwa imbere mu gihugu. Abiri mu yavukiye imbere mu gihugu, ariyo PS Imberakuri, yanemewe, yari yemeje Me Ntaganda Bernard ariko muri iki gihe arafunzwe. Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, n’ubwo ryari ryatangaje ko Habineza Frank ariwe mukandida waryo, kugeza ubu nti riremererwa.

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegesti ryakoreraga hanze y’u rwanda, FDU Inkingi, ryaje gutahuka mu ntangiriro z’ukwezi kwa 1 muri uyu mwaka, rije guhatana naryo muri ayo matora. Madamu Umuhoza Ingabire Victoire niwe ryari ryemeje nk’umukandida. Muri iki gihe afungishijwe ijisho, kandi naryo nti riremerwa.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko abakandida bane yemereye ari nabo bonyine bari bayishyikirije inyandiko zisaba guhatana mu matora ya Perezida wa Repubulika.

Muri aba ba kandida bane, uhabwa amahirwe yo kuzatsinda ayo matora ni Perezida Paul Kagame. Abakurikirana politiki y’u Rwanda, basanga abandi bakandida bazahangana banasangiye ubutegesti, bazaba bamuherekeje kugira ngo bitagaragara ko ari umukandida umwe rukumbi.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yavuze ko gahunda yo gutangira kwiyamamaza kuri aba bakandida ari uguhera ku itariki ya 20 z’uku kwezi kugeza kuya 8 z’ukwezi gutaha kwa 8 bucya amatora ari bube.

Komisiyo y’igihugu y’amatora yanatangarije abanyamakuru ko kugeza ubu hamaze gusaba indorerezi nke cyane zaba izo mu Rwanda na mpuzamahanga zifuza kuzakurikirana ayo matora

XS
SM
MD
LG