Uko wahagera

Indorererezi mu Matora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda


Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ko hamaze kwiyandikisha indorerezi zizakurikirana amatora 1394. Abanyarwanda 1180, n’ Abanyamahanga 214.

Indorererezi zirenga igihumbi zizakurikirana amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda. Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangarije abanyamakuru ko indorerezi zimaze kwiyandikisha kuzakurikirana amatora yumukuru w’igihugu ari 1394. Harimo 1180 z’Abanyarwanda, baturutse mu mitwe ya politike, mu madini, no mu miryango itegamiye Leta. Harimo kandi na 214 z’Abanyamahanga. Komisiyo y’igihugu y’amatora yazisabye kuzakora icyazizanye, nta kwivanga mu bindi bitazireba.

Mu ndorerezi mpuzamahanga, nta ndorerezi z’umuryango w’ibihugu by’i Bulayi zirimo. Cyakora, ku nshuro ya mbere, indorerezi z’umuryango uhuje u Bwongereza n’ibihugu bwakoronije u Rwanda narwo rwinjiyemo, zo zizayakurikirana.

Ku munsi w’itora nyir’izina, izo ndorerezi zemerewe kujya gusa mu byumba by’itora, ariko nti zemerewe kugera aho umuntu yiherera atora, kuko gutora ari ibanga.

Komisiyo yigihugu y’amatora itangaza ko Abanyarwanda iiliyoni 5.178.492 aribo bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu yo kuya 9 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010. Bazatorera mu byumba 15 507. Ayo matora azatwara akayabo ka miliyari 8 n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda.

Abakandida bane nibo bazahatana muri ayo matora. Paul Kagame wa FPR Inkotanyi; Higiro Prospere wa PL; Ntawukuriryayo J.Damascene wa PSD na Mukabaramba Alvera wa PPC. Bari mu gikorwa cyo kwiyamamaza kizarangira ku cvya 8 z’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2010.

XS
SM
MD
LG