Uko wahagera

Obama Yashimagije Senegal, yita Mandela Intwari


Perezida Barack Obama na Macky Sall wa Senegal i Dakar
Perezida Barack Obama na Macky Sall wa Senegal i Dakar
Perezida Barack Obama avuga ko yifuza ko umubano wa Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Afurika washingira ku buhahirane n’ubufatanye, aho gushingira ku nkunga n’imfashanyo.

Ibyo Obama yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ari kumwe na perezida wa Senegal Macky Sall I Dakar. Bwana Obama yavuze ko impamvu agiye muri Afurika ari uko uwo ugabane urimo kuzamuka, kandi ko adashaka ko Amerika yabura amahirwe yo kwagura no gushimangira umubano wayo n’uwo mugabane w’isi.

Perezida Obama yavuze ko Senegal ari imwe muri za demokrasi zihamye zo muri Afurika, kandi ko icyo gihugu kigana mu nzira nyakuri.Bwana Obama yavuze ko Mandela ari intwari ku batuye isi kandi ko umurage we uzamurikira abazatura isi mu myaka iri imbere myinshi.

Ari I Dakar, Perezida Obama kandi yabonanye n’abayobozi b’inzego z’ubutabera baturutse mu bihugu bigera kuri 20 by’Afurika. Bavuganye ku buryo Amerika ishobora gufasha Afurika gushyiraho inzego z’ubutabera zihamye kandi zubahiriza amategeko. Yasobanuriye ko ibihugu birushaho gukomera iyo hari uburyo bwo kugenzura imikorere ya guverinoma, n’igihe abaturage bazi neza ko uburenganzira bwabo buzarengerwa.

Senegal ni igihugu cya mbere muri bitatu Obama azasura muri Afurika. Azahava ajya muri Afurika y’Epfo, nyuma arangirize uruzinduko muri Afurika ku gihugu cya Tanzaniya.
XS
SM
MD
LG