Uko wahagera

Obama Yasabye Iran Guhagarika Intwaro za Kirimbuzi


Prezida Barack Obama ageza ijambo ku nama rusange y'umuryango w'abibumbye iteraniye i New York.
Prezida Barack Obama ageza ijambo ku nama rusange y'umuryango w'abibumbye iteraniye i New York.
Prezida Barack Obama wa leta zunze ubumwe z’Amerika yabwiye inama rusange y’umuryango w’abibumbye iteraniye I New York ko yiteguye gufata ibyemezo bikaze igihe cyose bigaragaye ko igihugu cye cyangwa inyungu zacyo mu burasirazuba bwo hagati zibangamiwe nibikorwa by’iterabwoba.

Obama yavuze ko igihugu cyose kizakoresha intwaro z’uburozi haba muri Syria cyangwa ahandi ku isi kizahura n’ingaruka zikomeye cyane.

Afungura inama ku mugaragaro, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban kin Moon, yasabye amahanga guhagarika kohereza intwaro mu gihugu cya Syria.Yasabye akanama ka l’ONU gashinzwe amahoro n’umutekano gufata umwanzuro utegeka Syria kubahiliza amasezetano hagati y’Amerika n’Uburusiya ategeka Syria kwemera abagenzuzi mpuzamahanga gukora igenzura ku ntwaro z’ubumara Syria ifite mbere yuko zisenywa.

Ku mibanire n’igihugu cya Iran, prezida Obama yavuzeko yiteguye gutangiza ibiganiro n’icyo gihugu, igihe cyose icyo gihugu cyemeye ko ibyo biganiro biba mu mucyo kandi, ikavugisha ukuri kuri gahunda zacyo z’intwaro za kirimbuzi.
Kugeza ubu, Amerika ivuga ko nta gahunda ihari ya prezida Obama guhura na prezida mushya wa Iran Hassan Rouhani.
XS
SM
MD
LG