Misa yo guherekeza no gusezera bwa nyuma kuri Padiri Ubald Rugirangoga yabereye kuri Kiliziya ya Centre Ibanga ry’Amahoro mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw'u Rwanda. Aho ari naho umurambo we washyinguwe.
Ni umuhango witabiriwe ahanini n’abihaye Imana bo muri Diyoseze ya Cyangugu n’abandi bantu bake bo mu muryango n’inshuti ze za hafi. Aha hagaragaraga umubare munini w’abapolisi n’abandi bashinzwe umutekano nk’uburyo bwo kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 yubahirizwa.
Mbere y’uko umunsi wo gushyingura umurambo w’uyu mupadiri rurangiranwa ugera, ubuyobozi bwa diyoseze ya Cyangugu bwari bwasabye abakirisitu kuguma mu ngo bakabikurikiranira ku maradiyo. Nyamara ibyo ntibyabujije bamwe muri bo kuhazindukira, nubwo bari ku ntera yitaruye mu bice bikikije iyi santere iri ku buso bwa hegitari zirenga 20.
Kuri bake bazindutse cyane, bahabwaga umwanya wo kwinjira mu Kiliziya umwe ku wundi, bakagera aho isanduku irimo umurambo we iri mu rwego rwo kumusezeraho bagahita bataha. Bamwe muri abo bagashimangira ko Padiri Ubald akwiriye kugirwa umutagatifu.
Kubwa Musenyeri Selesitini Hakizimana, umwepisikopi wa Diyoseze gaturika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iya Cyangugu muri iki gihe, Padiri Ubald yabayeho ubuzima bwa nyabwo bwo kuberaho abandi no kubagirira umumaro. Ibyo avuga ko bikwiye kuba urugero no ku bandi basaseridoti, bagakomereza aho yari agejeje.
Uretse isengesho ryo gusabira abarwayi, benshi bemeza ko bagiye bakiriramo indwara zinyuranye, ubutumwa bwa Padiri Ubald Rugirangoga bwibandaga ku gushishikariza abantu imbabazi n’ubwiyunge. Ibyo yabikoreraga hirya no hino mu gihugu ndetse no muri za gereza, ahafungiye abahamijwe ibyaha bya Jenoside.
Umusaruro ubwo butumwa bwagiye bugeraho mu kubanisha imiryango y’abagize uruhare muri Jenoside n’abayirokotse, bivugwa ko ari wo watumye, mu rwego rwa leta yambikwa umudari w’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu.
Nubwo kumusezeraho ku rwego rw’igihugu byari byakorewe mu murwa mukuru Kigali kuwa mbere bikanitabirwa na bamwe mu bategetsi bakuru muri leta, mu muhango wo kumushyingura kuri uyu wa kabiri, nta mutegetsi wa leta wo mu rwego rwo hejuru wahageze.
Icyakora Bwana Kayumba Ephrem, uyobora akarere ka Rusizi, mu izina ry’ubutegetsi bwite bwa leta, yijeje ko bazakomeza gutanga umusanzu mu gukomeza ibikorwa asize.
Padiri Ubald Rugirangoga yatabarutse mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka afite imyaka 65, aguye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aba hafi ye bavuze ko yazize ukwiyongera k’uburwayi yari asanganywe kwatewe n’icyorezo cya COVID-19 yari akirutse.
Yabaye ikirangirire hirya no hino ku isi kubera ahanini ibiterane by’amasengesho yo gusabira abarwayi yayoboraga, hakaba abemeza ko bakiriyemo indwara zirimo n’izo bavuga ko zari zarananiranye mu kuvurwa n’abaganga.
Facebook Forum