Uko wahagera

Nijeriya: Abagabo Bitwaje Imbunda Bashimuse Abantu Barenga 75


Ikarita ya Leta ya Zamfara mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Nijeriya
Ikarita ya Leta ya Zamfara mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Nijeriya

Abo bantu babakuye mu mudugudu wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nk’uko abahatuye babyivugiye uyu munsi kuwa gatandatu.

Gushimuta abantu bica intege ibikorwa by’abashinzwe umutekano byo kugabanya urugomo akenshi rukorwa n’abashaka ingurane kandi bateza ibibazo guverinema ya Perezida Muhammadu Buhari.

“Umubare w’abantu bashimuswe mu mudugudu wa Rini, ugomba kuba urenze 75”. Byavuzwe na Aliyu Tungar-Rini, umuturage wo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nijeriya muri Leta ya Zamfara.

Habu Abubakar, nawe utuye mu mudugudu wa Rini, yavuze ko abantu barenga 80 bashimuswe n’abagabo bafite imbunda. Avuga ko bari bambaye imyenda y’umukara bari ku mapikipiki arenga 50.

Yagize ati: “Iduka rya njye ryasahuwe kandi nasigaranye utuntu duke”.

Umuvugizi wa Polisi, yameje iby’iryo shimuta, ariko yanga kugira ibisobanuro atanga.

Mohammed Dan Auwal undi muturage, yagize ati: “Batwaye data wacu, nanjye nakize hamana”.

Yasobanuye iby’icyo gitero cyatangiye kuwa gatanu mu masaha ya nyuma ya saa sita kikageza mu gitondo uyu munsi kuwa gatandatu, nk’ishimuta ryavaga ku nzu rijya ku yindi, gushikuza abana n’abantu bageze mu zabukuru. ((Reuters))

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG