Umutegarugoli Ngozi Okonjo-Iweala, wo muri Nijeriya, yatorewe kuyobora umuryango mpuzamahanga w'ubucuruzi OMC (Organisation Mondiale du Commerce mu Gifaransa, cyangwa World Trade Organization, mu Cyongereza).
Ngozi Okonjo-Iweala, w'imyaka 66 y'amavuko, abaye umuyobozi mukuru wa gatandatu w'uyu muryango OMC kuva washingwa mu 1995.
Yanditse amateka yo kuba abaye umutegarugoli wa mbere n'umunyafrika wa mbere kuri uyu mwanya. Azatangira imilimo ye ku italiki ya mbere y'ukwa gatatu gutaha. Manda ye izarangira ku italiki ya 31 y'ukwezi kwa munani 2025, ariko ishobora kongerwa.
OMC igizwe n'ibihugu 164. Ishinzwe gukemura amakimbirane mu birebana n'ubucuruzi hagati yabyo. Ufite icyicaro gikuru i Genève mu Busuwisi.
Akimara gutorwa n'abanyamuryango bose uko bakabaye, Madamu Okonjo-Iweala yavuze ijambo akoresheje amashusho ya videwo ko ibibazo bya mbere azitaho ari inkurikizi mbi za virusi ya Corona ku bukungu n'ubuzima by'abatuye isi.
Uretse ibyo ariko, azaba afite n'akazi gakomeye ko guhangana n'amakimbirane menshi agenda yiyongera mu bucuruzi hagati y'ibihugu bitandukanye, cyane cyane ibihangange bibili bya mbere ku isi, ari byo Leta zunze ubumwe z'Amerika n'Ubushinwa, n'ibibazo by'ibihugu bishaka kuba nyamwigendaho.
Madame Ngozi Okonjo-Iweala yari umwe mu bakandida barindwi. Azasimbura Roberto Azevedo, ukomoka mu gihugu cya Bresil, weguye ku bushaka bwe mu kwezi kwa munani gushize, umwaka umwe mbere y'uko manda ye irangira.
Okonjo Iweala atowe kandi nyuma y'aho perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika, Joe Biden, atangarije ko amushyigikiye. Uwamubanjirije, Donald Trump, we yari yaratangaje ko atamushaka. Ngozi Okonjo-Iweala afite ubwenegihugu bubiri, ubwa Nijeriya n'ubwa Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Mu milimo yakoze, Madamu Okonjo-Iweala yabaye minisitiri w'imali n'uw'ububanyi n'amahanga wa Nijeriya. Yakoze kandi imyaka 25 muri Banki y'Isi yose, ahava ari nimero ya kabiri, ari umuyobozi nshingwabikorwa. Yize iby'ubukungu muri kaminuza y'icyamamare ya Havard, muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.
Facebook Forum