Uko wahagera

U Rwanda na Isirayeli Bisangiye Amateka Asharira


Minisitiri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yageze mu Rwanda nyuma yo gusura ibihugu bya Uganda na Kenya.
Minisitiri w'Intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yageze mu Rwanda nyuma yo gusura ibihugu bya Uganda na Kenya.

Isirayeli izakomeza gufasha u Rwanda mu bikorwa by’ubuhinzi buteye imbere, guteza imbere ikoranabuhanga mu guhanga udushya no korohereza abadiplomate b’u Rwanda kugendera Isirayeli badasabye visa.

Ibyo n’ibimwe mu bikubiye mu masezerano abayobozi b’ibyo bihugu byombi bashyizeho umukono ubwo Ministiri w’Intebe wa Israeli Benjamin Netanyahu yasuraga u Rwanda kuri uyu wa gatatu.

Bwana Netanyahu yageze mu Rwanda nyuma yo gusura ibihugu bya Uganda na Kenya. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe, Netanyahu yakomereje ku rwibutso rwa jenoside ruri ku gisozi ahashyiguwe inzirakarengane zirenga ibihumbi 250.

Nta jambo yahavugiye uretse kwitegereza gusa. Ariko yanditse mu gitabo cy’abashyitsi cy’urwibutso rwa Kigali, aho yagize ati “Dutewe agahinda cyane n’ibyo tubonye muri uru rwibutso rw’abazize amwe mu mahano akomeye yabaye mu mateka ya muntu. Bitwibukije ko iki gihugu n’icyacu bihujwe n’amateka mabi ya Jenoside yabaye ku baturage bacu.”

Uruzinduko rw'uyu mutegetsi rurasa nk'urwahagaritse ubuzima bw'abatuye umujyi wa Kigali. Imihanda hafi ya yose irafunze kuburyo hari n’ahatari hemerewe kugenda n’amaguru.

Ikiganiro abayobozi bombi bagiranye n’abanyamakuru kibanze kuruta ku mateka asharira ya jenocide ahuriweho n’ibihugu byombi

Yaba Perezida Paul Kagame na Minisitiri w'intebe Benjamin Netanyahu baremeranya ko ibihugu byombi bizakora ibishoboka jenocide ntizasubire ukundi.

Perezida Kagame yanabajijwe n'itangazamakuru rya Isirayeli ku kuba amahanga amunenga ko ubutegetsi bwe buniga demokarasi.

Yasubije ko na we ubwe atemera abamunenga. Bwana Kagame yavuze ko ibikorwa byose biri mu mahitamo y’abaturage kandi ko atumva ukuntu amahanga yaza kwigisha u Rwanda uko rubaho

Uruzinduko rwa bwana Netanyahu munsi y’ubutayu bwa Sahara ahanini bugamije kurwanya ibikorwa by'iterabwoba.

Abategetsi bombi nta byinshi bavuze ku bufatanye mu birebana n'umutekano. Ariko Israeli iza mu byambere bifasha u Rwanda mu bya gisirikare.

Ni bwo bwa mbere u Rwanda rusuwe na Minisitiri w’Intebe wa Iisrayeli mu mateka. Urugendo rwa Netanyahu rurakomereza muri Etiyopiya nyuma y'u Rwanda.

XS
SM
MD
LG