Minisitiri w’intebe wa Isirayeli Minister Benjamin Netanyahu aravuga ko nubwo itifuza ko imvururu ihanganyemo n’Abanyepalistine mu ntara Gaza zikomeza, itazabura guhangana n’igitero cyose kizayigabwaho.
Atangiza inama y’abaministri, Netanyahu yavuze ko abahembera intambara z’abatsimbaraye ku mahame ya Islam bafite amahitamo kuzihagarika cyangwa bagakomeza kuhakubitirwa bikomeye.
Ingabo za Isirayeli zarashe ibisasu mu ntara ya Gaza kuri uyu wa gatatu zikoresheje indege z’intambara mu gihe abarwanyi b’Abanyepalistina barasaga ibisasu byo mu bwoko bwa rocket ku butaka bwa Isirayeli.
Abakozi b’inzego z’ubuvuzi muri Palestine baravuga ko Abanyepalistina 18 bamaze kuhasiga ubuzima kuva imirwano yatangira ejo kuwa kabiri. Ku ruhande rwa Isirayeli abahitanywe n’iyi ntambara ntibaramenyekana.
Ingabo za Isirayeli zavuze ko abarwanyi b’Abanyepalistina barashe ibisasu 200 byo mu bwoko bwa rockets. Ibyo bisasu batangiye kubimisha ku butaka bwa Isirayeli imaze kurasa igisasu ikoresheje indege gihitana umwe mu bagaba b’ababarwanyi batsimbaraye ku mahame ya Islam muri Gaza.
Netanyahu yavuze ko Bahaa Abu el-Atta, umukuru w’abo barwanyi ari we wari inyuma y’iraswa ry’ibyo bisasu byavaga mu ntara ya Gaza bigwa muri Isirayeli kandi ko yarimo ategura kugaba ibindi bitero.
Facebook Forum