Uko wahagera

Nadia Uwibambe Yahujwe n'Umuryango we Nyuma y'Imyaka 27 Bataziranye


Uwibambe Nadia ahoberana bwambere na Nyirarume Vicent Hategekimana
Uwibambe Nadia ahoberana bwambere na Nyirarume Vicent Hategekimana

Nadia Uwibambe, umubyeyi w'abana babiri amaze imyaka 27 azi ko nta muntu n'umwe wo mu muryango we agira bafitanye isano ya bugufi cyangwa ya kure. Nyamara muri icyo gihe cyose bari bahari ariko atabizi.

Mu mpera z'icyumweru dushoje nibwo yahuye bwa mbere n'abo mu muryango we nyuma y'iyo myaka yose. Iki gikorwa cyari umusaruro w'ikiganiro Agasaro Kaburaga gihita kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika, gifasha abantu gushakisha ababo baburanye. Nicyo gituma Ijwi ry'Amerika yari yitabiriye umuhango wo guhura kw’iyi miryango yari yaraburanye.

Uwubambe yabyawe n’uwitwa Celine Uwimana mu 1994 amubyarira muri Congo mu buhungiro. Akomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya. Uwibambe nyuma yo kuvuka yajyanywe mu kigo cy’imfubyi SOS Bukavu aza kwisanga mu kigo cya SOS Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Ku nshuro ya mbere uyu mubyeyi ahuye n'abo mu muryango wo kwa Nshutiraguma Innocent na Nyanzira Imakurata akomokamo yananiwe kwihangana araturika ararira. Mu ijwi rituje yagize ati “Ndiyumva neza cyane numvaga ari ibintu bitazashoboka, nabuze n’icyo navuga, gusa ndabashimira cyane kandi ni ibyishimo gusa”. Yavuze ko amaze iki gihe cyose yumva atuzuye kubera kubaho mu bukeho.

Nyuma yo guhura n’umuryango Nadiah Uwibambe yatangiye gushyikirana na ba nyirarume ndetse na nyirakuru ari na ko berekana amafoto y’abagize umuryango ngo babone koko ko basa. Muri abo harimo Damascene Hagenimana musaza w’umubyeyi wa Nadiah mu masano-muzi ni ‘Nyirarume’. Amaze kubona umwishywa we, Hagenimana avuga ko abaye incungu ya mushikiwe Uwimana Celine.

Yagize ati: "Uyu mwana ntabwo ari umwishywa wanjye uyu ni mushiki wanjye. Nzamufasha nka mushiki wanjye azanyisanzuraho nk’umwana wanjye.”

Si Damascene Hagenimana wasazwe n’ibyishimo gusa ahubwo na murumuna we Vincent Hategekimana wafashe iya mbere mu gushakisha mushiki wabo na we avuga ko iki gikorwa cyamushimishije.

Umukecuru Imakurata Nyanzira na we yishimira bikomeye kuba yarabonye umwuzukuru we ndetse ari kumwe n’abuzukuruza babiri. Ati: “Namubonye ndashima Imana kandi namwe abakozi ba Radiyo Ijwi ry’Amerika ndabashimira kuko mwakoresheje ubutabazi bwo kuntabara munatabara umuryango wanjye wari warazimiye”.

Uku guhuza uyu muryango kandi byanashimishije umusaza Rwamurinzi Leonard. Uyu ni umuturanyi wa Nadiah Uwibambe yasaga n’aho ari we mubyeyi we wa hafi akavuga ko umuryango urushijeho kwaguka. Ati “Ibintu byose kurwara n’ibindi ni njye wari nka Se. Ubu rero njyewe sinabona uko nabivuga, kubona ampuje na ba nyirarume na nyirakuru, ubu nishimye birenze"

Umusaza Rwamurinzi yongeyeho ati “Mujye muhora mukora ibintu byiza nk’abanyamakuru b’umwuga kandi b’abanyarwanda b’umwimerere. Rwose Imana ihabwe icyubahiro ndabashimiye cyane nuko ntakigira inka nakabahaye mwese!”

Ijwi ry’Amerika ryabajije bwana Damascene Hagenimana ikizakurikira nyuma yo kumuhuza n’umwishywa we. Uyu uhagarariye umuryango wo kwa Nshutiraguma Innocent na Nyanzira Imakurata yadutangarije ko Uwibambe Nadiah azahabwa umugabane mu muryango nk’uko nyina umubyara Uwimana Celine yari awemerewe.

please wait

No media source currently available

0:00 0:07:32 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG