Uko wahagera

Myanmar: Imyigaragambyo y'Abadashyigikiye Kudeta Irakomeje


Myanmar Military coup protest in Yangon
Myanmar Military coup protest in Yangon

Muri Myanmar (yahoze yitwa Birmania), abaturage ibihumbi n'ibihumbi biriwe mu myigaragambyo ikomeye ku munsi wa gatatu wikurikiranyije, bamagana kudeta y'abasilikali imaze icyumweru ibaye.

Abantu uruvunganzoka bigabije imihanda mu mijyi myinshi y'igihugu, uhereye cyane cyane mu murwa mukuru wa politiki Naypyitaw, n'umurwa mukuru w'ubukungu Yangon. Bafite ibyapa byanditseho amagambo nka "Mutabare Myanmar," "Muhagarike kudeta", cyangwa se bararirimba, bati: "Turashaka demokarasi," "Twamaganye igitugu cy'abasilikali," "Umubyeyi wacu Suu narambe." Abandi bafite ibyapa biriho amafoto manini y'umukuru w'igihugu, Aung San Suu Kyi.

Interneti yongeye gukora kuri uyu wa mbere ku buryo abaturage babasha gukurikira aho imyigaragambyo ibera n'uko irimo iba hose, bahanahana amafoto n'amavidewo ku mbuga nkoranyambaga.

Iyi myigaragambyo y'akataraboneka muri Myanmar yafashe indi ntera kubera abakozi bo mu nzego zitandukanye, uhereye ku ba leta ukagera ku batwara za "gari ya moshi", unyuze ku barimu, abaganga n'abaforomo, abavoka, yemwe n'abamonaki b'abababudista (idini ryiganje muri Myanmar), nabo bafashe icyemezo cyo guhagarika akazi no kujya mu myigaragambyo mu gihugu cyose guhera uyu munsi, bafite amabendera atukura, ibara ry'ishyaka rya Aung San Suu Kyi, National League for Democracy.

Hagati aho, umushumba wa kiliziya gatulika y'isi yose, Papa Fransisko, yatangaje ko demokarasi ikwiye kugaruka muri Myanmar. Yasabye abasilikali bahiritse ubutegetsi kurekura "imfungwa za politiki."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG