Uko wahagera

Myanmar: Abasilikali Bakoze Kudeta Bata muri Yompi Perezida Aung


Aung San Suu Kyi yakombowe
Aung San Suu Kyi yakombowe

Muri Myanmar (cyera yahoze yitwa Birmania), abasilikali bakoze kudeta, bafata ubutegetsi. Umukuru w'igihugu, Aung San Suu Kyi, wabonye igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel mu 1991, n'abayobozi b'ishyaka rye “National League for Democracy”, batawe muri yombi. Igisilikali cyashyizeho kandi amategeko yo mu bihe bidasanzwe, kivuga ko azamaraho umwaka.

Telefone, Internet na televiziyo ya leta birafunze. Abasilikali buzuye mu mihanda, n'ibimodoka binini by'intambara, mu murwa mukuru Naypyidaw no mu mujyi wa mbere mu bunini, Yangon (cyangwa Rangoon), wahoze ari wo murwa mukuru w'igihugu kugera mu 2006.

Intandaro y'iyi kudeta, nk'uko igisilikali cya Myanmar kibyemeza, ni ubujura bukabije bwaba bwarabaye mu matora yo mu kwezi kwa 11 gushize. Ishyaka rya Aung San Suu Kyi ni ryo ryayatsinze. Inteko ishinga amategeko yayavuyemo yagombaga guterana bwa mbere uyu munsi. Igisilikali kivuga ko kizakoresha andi matora nyuma y'umwaka, maze gisubize ubutegetsi abasivili.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Facebook y'ishyaka rye, Aung San Suu Kyi yahamagariye abaturage kurwanya iyi kudeta. Amahanga nayo arayamaganira kure. Perezidanse ya Leta zunze ubumwe z'Amerika, Maison Blanche, yatangaje ko "idashyigikiye icyo ari cyo cyose kivuguruza ibyavuye mu matora n'icyabangamira demokarasi muri Myanmar."

Yasabye abasilikali gusubiza ubutegetsi mu maboko y'abasivili. Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye igisilikali cya Myanmar "gukemura amakimbirane ayo ari yo yose binyuze mu biganiro n'amahoro." Umuryango w'Ubulayi bwunze ubumwe, Ubwongereza, Australia, Ubuhinde na Singapore batangaje ko batewe impungenge na kudeta yo muri Myanmar.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International na Human Rights Watch, ivuga ko abasilikali ba Myanmar berekanye ko "basuzugura demokarasi n'uburenganzira bw'abaturage bwo kwihitiramo guverinoma bishakiye."

Birmania yahoze ari koloni y'Ubwongereza. Yabonye ubwigenge mu 1948. Kuva mu 1962 kugera mu 2010 yategetswe ku gitugu cy'igisilikali. Mu 2017, abasilikali biraye mu baturage ba Myanmar bitwa Rohingya barabica. Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, CPI, rurimo rurakora anketi rubarega ibyaha byibasiye inyokomuntu

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG