Uko wahagera

Mushayidi Deo Yanze Kuburana mu rw'Ikirenga Yari Yajuririye


Mushayidi Yajuririye Urukiko rw'Ikirenga
Mushayidi Yajuririye Urukiko rw'Ikirenga

K’umunsi wa mbere w’iburanisha, bwana Mushyidi yanze kuburana asaba ko urubanza rwe rwasubikwa. Impamvu yahaye abacamanza ni uko yabonye imyanzuro y’ubushinjacyaha k’umunsi w’urubanza, akaba acyeneye igihe cyo kuyisoma.

Ku munsi wa mbere mu rukiko rw’ikirenga, bwana Mushyidi yanze kuburana asaba ko urubanza rwe rwasubikwa. Impamvu yahaye abacamanza ni uko yabonye imyanzuro y’ubushinjacyaha k’umunsi w’urubanza, akaba akeneye igihe cyo kuyisoma.

Mushayidi akimara gusaba ko urubanza rwe rwasubikwa, abacamanza batatu b’urukiko rw’ikirenga bamuburanisha ntibahise bakira icyifuzo cye. Bamusobanuriye ko iyo myanzuro itakwiye kuba impamvu yo gusubika urubanza mu gihe ubushinjacyaha bwo butigeze bujurira. Abo bacamanza bamugaragarije ko ntacyo iyo myanzuro yabangamira ku iburanisha mu gihe isubiza ingingo eshatu Mushayidi yashingiyeho ajurira.

Ubushinjacyha buhanganye na Mushayidi muri uru rubanza bwatangarije urukiko ko kwimura urubanza, kuko uburana yitwaje kubanza gusoma imyanzuro ari impamvu yo kurutinza. Cyokora, bwagaragaje ko ari uburenganzira bwe bwo kubanza gusoma dosiye.

Abanyamategeko babiri bunganira Mushayidi, bunze mu rye bumvikanisha ko nta nyungu n’imwe yo gutinza urubanza afite mu gihe afunze. Kuri bo bakurikije uburemere bw’urubanza, basabye ko yahabwa igihe cyo gusoma neza imyanzuro y’ubushinjacyaha kugira ngo abashe kumenya ingingo bushingiraho busenya ubujurire bw’uwo bunganira.

Nyuma y’izo mpaka, inteko y’urukiko rw’ikirenga, yazirikanye ibyaha Mushayidi aregwa n’uburemere bwabyo, yanzura ko yazaburana atekanye. Abo bacamanza bavuze ko baramutse baburanishije Mushayidi agatsindwa yazabigira urwitwazo ko yimwe igihe cyo gutegura neza urubanza rwe. Bagize bati” mu mezi atanu uzaba warangije gusoma neza iyi myanzuro”. Bamubwiye ko urubanza rwimuriwe ku italiki ya10 y’ukwezi kwa 10 mu mwaka wa 2011.

XS
SM
MD
LG