Uko wahagera

Musenyeri Misago wa Kiliziya Gatolika Yitabye Imana


Umurambo wa Musenyeri Misago uzashyinurwa taliki ya 15 y'ukwa gatatu mu 2012 kuri diyosezi ya Gikongoro.

Musenyeri Misago Augustin yitabye Imana taliki ya 13 y’ukwa gatatu mu mwaka wa 2012. Mu gitondo cy’uwo munsi nk'uko bisanzwe yabanje gusoma misa akomeza imirimo ye. Amakuru Ijwi ry'Amerika ryamenye ni uko abapadiri bakorana bavuga ko nta burwayi bundi yari asanzwe afite muri iyi minsi, uretse ko yafataga umuti w'indwara y'umutima.

Umuyobozi w’inama nkuru y'abasenyeri gatolika y'u Rwanda Musenyeri Smaragde Mbonyintege wa diyosezi ya Kabgayi yabwiye Ijwi ry’Amerika ko umurambo wa Musenyeri Misago uzashyingurwa taliki ya 15 y’ukwa gatatu 2012.

Musenyeri Misago yafunzwe muri 1999 akekwaho uruhare muri jenoside, agirwa umwere nyuma y’umwaka umwe ari muri gereza nkuru ya Kigali. Urwo rukiko rwemeje ko ibyo ashinjwa bitamuhama. Yasubiye muri Diyoseze ya Gikongoro aho yahise atangira kubaka ingoro ya Bikiramariya.

Musenyeri Misago Augustin yari umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro kuva mu mwaka 1992, yari yahawe ubupadiri 1971. Yitabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko.

XS
SM
MD
LG