Biragoye kubona urujya n’uruza rw’abantu mu mijyi no hirya no hino mu gihugu, kuko buri muntu ategetswe kutava mu rugo. Ababyemerewe ni abakora imilimo y’ingenzi barimo abaganga, abashinzwe umutekano, abahinzi, hamwe n’abacyuruza ibiribwa mu ma soko.
Mu mpera z’ukwezi gushize ubwo umukuru w’igihugu yatangazaga ingamba nshya zo guhangana na Covid 19 zirimo gufunga amashuli, ibikorwa bimwe na bimwe, guhagarika ingendo hirya no hino mu gihugu ubwandu bw’icyo cyorezo bwari butarakwira cyane mu gihugu cyose, ariko ubu amakuru dukesha minisiteri y'ubuzima, ubu nta gace k’igihugu katarimo icyorezo.
Umunyamakuru w'ijwi ry'Amerika arakomeza abagezaho iyi nkuru mu buryo burambuye mu majwi hano hepfo.
Facebook Forum