Uko wahagera

Muri Sudani Abaturage Bakomeje Kwigaragambya Bamagana Igisirikare


Muri Sudani abaturage babarirwa mu bihumbi bigabije imihanda mu myigaragambyo yo gusaba isubizwaho ry'ubutegetsi bwa gisivili. Amatsinda y'abaturage mu nsisiro batuyemo n'impirimbanyi zateguye iyi myigaragambyo rukokoma bayita "Genda", imvugo ibwira ubutegetsi bwa gisirikare kugenda bukarekera abasivili ubuyobozi.

Volker Perthes, intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru w'Abibumbye, António Guterres, ejo yatangaje ko akomeje kuganira n'impande zombi mu rwego rwo gushaka uburyo bwa politiki ikibazo cyakemurwa hakurikijwe inyandiko y'Itegeko Nshinga.

Leta zunze ubumwe z'Amerika yo yasabye abategetsi b'igisirikare muri Sudani kudakoresha igitugu no kudahutaza mu buryo ubwo ari bwo bose abari mu myigaragambyo.

Abantu 9 bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo inzego z'umutekano zibarashe mu gihe abagera ku 170 bayikomerekeyemo nkuko bitangazwa n'ishyirahamwe ry'abaganga muri Sudani

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG