Uko wahagera

Muri Reta Ya Kansas Urukiko Rwatangiye Gusuzuma Ibyaha Lazare Kobagaya Aregwa


.

Muri reta ya Kansas iri mu burengerazuba bwo hagati bwa Reta Zunze ubumwe za Amerika urukiko rwatangiye umwiherero mbere yo kwakira imyanzuro y’ababurana mu rubanza rw’umukambe wahimukiye ushinjwa ibyaha byo gukora jenoside mu Rwanda mu myaka 17 ishize.

Ejo kuwa gatatu abashinjacyaha n’abunganira uregwa barangije imyanzuro yabo mu rubanza rwa Lazare Kobagaya.

Umukambwe ufite imyaka 84 ashinjwa kuba yarabeshye abategetsi mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku bimwerekeye byo mu bihe byahise agirango abone ubwenegihugu bwa Reta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka w’2006. Abashinjacyaha bavuga ko mu kuzuza impapuro z’ibyo biro yavuze ko yabaga mu Burundi mu gihe cya jenocide yo mu 1994 kandi yavuze ko nta byaha by’urugomo yigeze akora.

Umushinjacyaha avuga ko Kobagaya w’umuhutu yategetse ko abaturanyi be b’abatutsi bicwa iwabo mu Birambo kandi ko yateguye igitero cyakozwe mu misozi hafi aho kigahitana abatutsi ibihumbi byinshi bari bahahungiye.

Uregwa n’abamuburanira batanze indi sura ya Kobagaya bavuga ko mu gihe cya jenoside yarwanye ku buzima bw’umugore we w’umututsikazi. Abunganira urengwa bavuze ko Kobagaya yarezwe ibinyoma n’abaturanyi be bagize uruhare mu bwicanyi kandi ko bagabanyilijwe ibihano kubera ko bavuze ko Kobagaya n’abandi bagize uruhare muri jenoside.

Aramutse ahamwe n’ibyaha Kobagaya yakwirukanwa I Kansas aho aba ubu agasubizwa iwabo mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG