Uko wahagera

Muri Nijeri 18 Baguye mu Mirwano Hagati ya Leta n'Intagondwa


Ishusho yasohowe na ministeri y'ingabo y'Amerika yerekana ingabo za Leta ya Nijeri zigera ahari umurambo w'umusirikare w'Umunyamerika waguye mu gico.
Ishusho yasohowe na ministeri y'ingabo y'Amerika yerekana ingabo za Leta ya Nijeri zigera ahari umurambo w'umusirikare w'Umunyamerika waguye mu gico.

Abasilikali barindwi ba leta ya Nijeri n’intagondwa 11 barishwe mu mirwano ikomeje mu burengerazuba bw’igihugu. Ni mu gihe muri icyo gihugu hateganijwe amatora mu mpera z’iki cyumweru.

Iyo mirwano yabaye ubwo ingabo za leta zagabwagaho ibitero ziri ku irondo mu karere ka Tillaberi. Itangazo ryasohowe na ministeri y’ingabo rivuga ko, icyo gitero cyakomerekeyemo abasivili babili.

Intagondwa zabagabyeho igitero zari ku mapikipiki no mu mudoka kandi zikoresha imvugo imenyerewe ku ntagondwa.

Nijeri kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, kirategura amatora y’umukuru w’igihugu n’ya’abagize inteko ishingamategeko kuri iki cyumweru.

Perezida uriho Mahamadou Issoufou wagiye ku butegetsi mu 2011 nyuma ya kudeta yahisemo kutiyamamaza nyuma ya manda ebyiri amaze ku butegetsi.

Aya matora aramutse abaye mu mahoro no mu ituze, azatuma bwa mbere mu mateka habaho kubisikanya ku butegetsi mu mahoro, kuva icyo gihugu kibonye ubwigenge mu 1960.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG