Uko wahagera

Muri Myanmar Hateganyijwe Imyigaragambyo 'Rukokoma'


Abayobora imyigaragambyo basabye rubanda ko ku munsi w'ejo bazakora imyigaragambyo y'akataraboneka kugeza ubu.

Muri Myanmar, abarwanya kudeta ya gisilikali bahamagariye rubanda kwizihiza umunsi w'ingabo z'igihugu cyabo ku munsi w'ejo kuwa gatandatu bakora imyiragambyo ya "rukokoma."

Ishyirahamwe ryo gufasha imfungwa ryo muri Myanmar (Association d'assistance aux prisonniers politiques, cyangwa AAPP mu magambyo magufi) rivuga ko abasilikali bishe abantu icyenda biciwe mu myigaragambyo y'ejo kuwa kane. Bityo, abantu bose hamwe bamaze kwicwa kuva ku munsi wa mbere wa kudeta bararenga 320. Igisilikali cyo kivuga ko ari 164. AAPP yemeza ko "byibura 25% muri bo bazize amasasu yo mu mutwe. Bivuze ko bishwe ku buryo bwagenderewe. Barasiwe hafi cyane."

Kwicwa ntibica intege abaturage. Uyu munsi na none bazindukiye mu myigaragambyo ari ibihumbi n'ibihumbi. Mu rusisiro rw'ahitwa Sule muri Yangon, umujyi wa mbere munini wa Myanmar, abaturage bagera ku ijana bigaragambije bavuza ingoma, mbere y'uko abasilikali babatatanya. Mu ijoro ryose ryakeye none, baraye bakoze imyigaragambyo yo gucana buji mu gihugu cyose.

Abayobora imyigaragambyo basabye rubanda kuzakora imyigaragambyo y'akataraboneka kugeza ubu. Ejo ni umunsi w'ingabo z'igihugu cya Myanmar, ukomoka ku ntsinzi yo mu 1945 yo kwigobotora Ubuyapani bwari bwarigaruriye Myanmar, icyo gihe yitwaga Birmaniya. Bahamagariye abaturage "kongera kwandika amateka yo ku italiki ya 27 y'ukwa gatatu."

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Farhan Haq, umuvugizi w'umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, asaba igisilikali cya Myanmar kwirinda gukoresha ingufu ejo kuwa gatandatu. Avuga kandi ko abakora ubwicanyi bose bagomba kubihanirwa.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG