Uko wahagera

Muri Malawi Abadepite Banze Kuganira ku Itegeko ryo Gukuramo Inda


Umwe mu bari bahitanywe no gukuramo inda muri Malawi
Umwe mu bari bahitanywe no gukuramo inda muri Malawi

Inteko ishinga amategeko ya Malawi yanze kujya impaka kuri iryo tegeko rikaze rirwanya gukuramo inda. Iryo tegeko rimaze imyaka 160 ribyemerera gusa umugore inda ishobora kugira ingaruka ku buzima bwe.

N’ubwo abagore ibihumbi n’ibihumbi muri Malawi bapfa buri mwaka bazira gukuramo inda mu buryo bushobora kubakururira amakuba, abadepite ejo kuwa kane banze kuganira kuri icyo kibazo. Bose icyarimwe bamaganye igitekerezo cyo gutangira izo mpaka, kimaze igihe cyigizwayo ku mushinga w’itegeko rijyanye n’igihe umugore ashobora gukuramo inda.

Uwo mushinga w’itegeko ushyigikiwe n’impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu kuva mu mwaka wa 2015, ugamije kwagura itegeko ryari risanzwe, ryemerera gusa gukuramo inda, uwo ishobora kugira ingaruka ku buzima bwe, hakongerwamo uwafashwe ku ngufu, uwatewe inda n’umuntu wo mu muryango, utwite umwana ufite ibice by’umubiri bitameze neza, n’uwo inda ishobora guhitana.

Cyakora ejo kuwa kane impaka nta n’ubwo zigeze zitangira. Abagore b’impirimbanyi z'uburenganzira bwa muntu bagera muri 50 bigaragambije hanze y’ingoro y’inteko ishinga amategeko ejo kuwa kane, bashyigikira uwo mushinga mbere y’uko abadepite banga kuwujyaho impaka. Bavuga ariko ko batazahagarika urugamba kugeza umushinga w’itegeko ugeze ku meza y’ibiganiro.

Itegeko ririho ubu rimaze imyaka 160, rihanisha umuntu wese ukuyemo inda imyaka igera kuri 14 y’igifungo keretse gusa uwo ubuzima bwe bwari mu kaga.

Abarinenga bavuga ko ryatumye abagore barenga 140,000 bakuramo inda buri mwaka kandi ko ryatumye 12,000 bapfa, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yigisha iby’ubuganga ya Malawi hamwe n’ikigo gifite icyicaro muri Amerika, Guttmacher Institute, bibivuga.

Abanyamalawikazi batabarika bahora bafite ubwoba budashira kubera iryo tegeko. Umushinga w’itegeko wagombaga kugibwaho impaka mu mwaka ushize, ariko ntibyabaye kubera ko abawurwanya ari benshi guhera ku badashaka ko ibintu bihinduka hamwe n’amadini, babona gukuramo inda, uko byaba bimeze kwose, ari ubwicanyi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG