Uko wahagera

Muri Libiya Ibitero by’Indege Byahitanye Batanu


Ingabo zishyigikiye ubutegetsi muri Libiya zihungisha umwe mu miryango iri ahabera imirwano.
Ingabo zishyigikiye ubutegetsi muri Libiya zihungisha umwe mu miryango iri ahabera imirwano.

Abakora mu nzego zishinzwe ubuvuzi muri Libiya baravuga ko ibitero by’indege za gisirikare byasutse urusasu ku ivuriro riri mu majyepfo y’umurwa mukuru Tripoli bigahitana abaganga bane n’undi mukozi wo mu by’ubuvuzi.

Malek Merset, umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima ya leta ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko icyo gitero cyagabwe ku wa gatandatu mu masaha akuze mu karere ka Zawya.

Ingabo zifite ibirindiro mu burasirazuba bw’igihugu zihanganye n’imitwe y’abarwanyi bashyigikiye leta zishaka kwigarurira ibice by’amajyepfo y’ umurwa mukuru Tripoli.

Abakora mu nzego z’ubuvuzi ntibavuze uruhande rwagabye ibyo bitero byakomerekeyemo abakozi umunani.

Ubutegetsi bw’i Tripoli burashinja abarwanyi babwigometseho ba Libyan National Army bayobowe na Khalifa Hifter kuba ari bo bagabye ibyo bitero. Abo muri uwo mutwe ntibashoboye kuboneka ngo bagire icyo babivugaho.

Uwo mutwe w’abarwanyi uyobowe na Hifter watangiye intambara mu kwezi kwa kane.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG