Uko wahagera

Kameruni: Umuturage Wese Ategetswe Kwipfuka Umunwa n’Amazuru


Ifoto ngereranyo: Umunyagihugu muri Senegali yipfutse amazuru n'umunwa
Ifoto ngereranyo: Umunyagihugu muri Senegali yipfutse amazuru n'umunwa

Muri Kameruni, guhera uyu munsi kuwa mbere umuturage wese ategetswe kwipfuka umunwa n’amazuru mu rwego rwo kwirinda virusi ya corona.

Bamwe cyakora batangiye kwinuba bavuga ko kubategeka kwipfuka mu bushyuhe bwinshi buri mu gihugu, bibaheza umwuka. Batekereza ko kwirinda kwegerana ari byo byarushaho gufasha.

Polise nayo yarimo gukurikira uko ingamba zafashwe na guverinema mu kugabanya ubwandu bwa COVID-19 zubahirizwa.

Kameruni ivuga ko ibitaro, ubu bifite abarwayi bakabije. Abarenga 850 bemejweho virusi ya corona muri ibi byumweru bitandatu bishize. Byitezwe kandi ko umubare w’abarwayi ba COVID 19 uzagera mu bihumbi byinshi.

Perezida wa Kameruni Paul Biya yategetse ko hakorwa miliyoni byibura umunani z’ibinini bya chloroquine ku munsi, uko ibintu bigenda birushaho gukara. Gusa, laboratwari zikora uwo muti, zitegereje bimwe mu byifashishwa bituruka gusa mu Bushinwa no mu Buhinde. Bizabageraho mu byumweru bibiri.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko guverinema yahinduye sitade z’umupira w’amaguru n’ibyumba bikorerwamo imyitozo ngororamubiri mo ahantu hazakirirwa abarwayi ba COVID 19.

Kubera abarwayi benshi bari mu bitaro, guverinema yasabye abumva borohewe harimo n’aba COVID-19, gusubira mu ngo zabo bakazaba ariho bakurikiranirwa n’abaganga.

Cyakora bamwe mu baganga bavuka muri Kameruni bakorera hanze nka Emmanuel Anyangwe Ngassa uri mu Budage, bavuga ko perezida w’Amerika Donald Trump arimo gutuma ibihugu byinshi byo muri Afurika byemera ko hari umuti uvura COVID-19, mu gihe abashakashatsi batari bagira uwo bemeza n’umwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG