Uko wahagera

Muri Kameruni Abaturage n'Abimukira Basubiranyemo


Abantu babarirwa mu magana bavuye hirya no hino muri Kameruni, Gabon na Guinea Equatoriale bahunze bava mu mujyi wa Sangmelima uri mu majyepfo ya Kameruni nyuma y’imvururu n’imirwano hagati y’abatuye muri uwo mujyi, ba kavukire bavuga ko abimukira bakomeje kubateza umutekano muke.

Abantu biganjemo urubyiruko bitwaje imihoro, inyundo, ibitiyo n’amacumu batsinsuye igipolisi gishinzwe guhosha imyigaragambyo bigabiza amangazini muri uwo mujyi biba ibicuruzwa banatwika amazu.

Imvururu zatangiye nyuma y’urupfu rw’umwe mu bamotali waguye muri uwo mujyi abaturage baho bavuga ko yazize abanyakameruni baje kuhatura bavuye mu yindi migi.

Urubyiruko rwibasiye abanyakameruni baje gutura Sangmelima bavuye ahandi, kimwe n’abanyamahanga bavuye mu bihugu baturanye nka Gabon na Guinea Equatoriale. Urwo rubyiruko rurabashinja kuba ba nyirabayazana b’umutekano muke. Abagera kuri 20 bafatwa nk’abanyamahanga bakomerekeye bikomeye muri izo mvururu.

Kuri uyu wa gatandatu hateranye inama y’ikitaraganya igamije guhosha izo mvururu. Leta iravuga ko yumvise ibyo abaturage basaba bityo ikavuga ko nta mpamvu yo kuvusha amaraso. Ubutegetsi bwoherejeyo abasirikare 300 bo guhosha imyigaragambyo imaze kuyogoza ako gace.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG