Iyo myigaragambyo imaze amezi atatu. Imbarutso yayo yabaye ibiciro by’ibilibwa na lisansi bikabije, kandi bihora byiyongera, iza kuvamo imyigaragambyo ya demokarasi. Demokarasi ni ubutegetsi bwa rubanda, butangwa na rubanda, kandi bukorera rubanda
Imyigaragambyo yatangiye ikorwa n’abanyapolitiki bamwe na bamwe batavuga rumwe na President Museveni. Buhoro buhoro, n’abaturage bandi barayitabiriye, ikwira igihugu cyose. Abantu icyenda bayiguyemo, abandi amagana bayikomerekeramo.
Leta ifite impungenge kuko yongereye cyane abashinzwe umutekano mu mihanda. Ababikurikiranira hafi bemeza ko mu bihe biri imbere abaturage bashobora kuzahagurukira rimwe ari benshi cyane kurusha uko bimeze ubu.