Uko wahagera

Muri Gineya Abakoze Kudeta Batangije ibiganiro n'Abanyapolitiki


Liyetona Koloneli Mamady Doumbouya ukuriye abakoze kudeta n'abasirikare bamuherekeje ni bo batangiye ibiganiro n'abanyapolitike muri Gineya
Liyetona Koloneli Mamady Doumbouya ukuriye abakoze kudeta n'abasirikare bamuherekeje ni bo batangiye ibiganiro n'abanyapolitike muri Gineya

Ibi biganiro bizamara iminsi ine birahuza abakoze kudeta, abanyapolitiki na sosiyete sivili kugira ngo barebere hamwe uko bashyiraho ubutegetsi bw'inzibacyuho.

Uyu munsi, babitangiye bahura n'abanyapolitiki. Amashyaka akomeye nayo ari muri ibi biganiro. Arimo Rassemblement du Peuple de Guinée rya Perezida Alpha Conde wahiritswe ku butegetsi na Union des Forces Démocratiques de Guinée rya Cellou Dalein Diallo, watsinzwe inshuro eshatu mu matora na Alpha Conde.

Guhera ejo kugera kuwa gatanu, CNRD (Comité National de Rassemblement et du Développement) y'abasilikali bari ku butegetsi, izahura n'abayobozi b'amadini, sosiyete sivili, abadipolomate b'abanyamahanga, abayobozi ba sosiyete zicukura amabuye y'agaciro, na za sendika.

Ibi biganiro bigamije gutegura uburyo hajyaho guverinoma y'ubumwe bw'igihugu, izayobora inzibacyuho, itegure n'amatora ataha. Kugeza ubu, CNRD ntiravuga igihe inzibacyuho izamara n'uruhare abasilikali bazayigiramo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG