Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika abakozi bo mu nzego zishinzwe ubuzima baravuga ko ubushyuhe budasanzwe bumaze iminsi bwagize uruhare mu rupfu rw’abantu bagera kuri 6.
Imiyoboro itandukanye y’itangazamakuru imaze kuvuga ko ubu bushyuhe bwahitanye abantu muri leta za Maryland, Arizona na Arkansas.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyaburiye abantu ko mu mpera z’icyumweru no mu ntangiriro z’ikindi ubushyuhe bukabije bushobora gutera umunaniro mutwe cyangwa kuzengerezwa mu mutwe ku badafashe ingamba zikwiriye zo kwirinda.
Hirya no hino mu gihugu ibikorwa byari biteganijwe byagombaga guhurirwamo n’imbaga y’abantu benshi nk’ibirori cyangwa za konseri byasubitse.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kiravuga ko ubushyuhe buri bukomeze kugeza mu masaha ya nijoro. Baragira inama abantu kuguma gusura ishuti n’abavandimwe cyane cyane abageze mu za bukuru.
Mu 1995 abantu 700 baguye mu mugi wa Chicago igihe ubushyuhe bwazamukaga kugera kuri degree serusius 36. Abenshi muri bo bari badafite uburyo bwo gukonjesha mu mazu bageze mu za bukuru kandi bibana.
Facebook Forum