Uko wahagera

“Mugihe Museveni yarahiliye indi manda, Demokrasi ya Uganda iribazwaho”


Ugandan President Yoweri Museveni is sworn in for another term at Kololo Airstrip in the capital city Kampala, May 12, 2011
Ugandan President Yoweri Museveni is sworn in for another term at Kololo Airstrip in the capital city Kampala, May 12, 2011

Abashizwe umutekano muri Uganda, barawukajijwe I Kampala, mu gihe cy’irahira rya prezida Yoweri Museveni, mu muhango ushobora kuba wararushije iyindi gukurikirwa n’amahanga, mu mateka ya Uganda.

Ariko kuri uwo munsi, wo kwizihiza imyaka cumi n’itanu igihugu kimaze muri politiki y’amashyaka menshi, abasilikare bafite intwaro bafunze imihanda yo mu mujyi rwagati, bituma abantu bibaza kuri demokrasi ya Uganda.

Uwo uwo mutekano warebaga cyane, ni prezida Yoweri Museveni, wigeze kuba umusilikare warwanyaga ubutegetsi, ubu akaba ariwe muyobozi wo muri Afrika umaze igihe kirekire.

Bwana Museveni ni uwambere wagiye ku butegetsi, akoresheje intwaro, zarwanyije abayobozi bari ibyamamare muri Afrika, Idi Amin na Milton Obote. Bwana Museveni yari mu gisilikare cyarwanyije ubutegetsi kigahilika Amin mu 1980. Imyaka itagera kuri ibiri nyuma yaho, yayoboye umutwe the National Resistance Movement, ashaka guhilika Obote, wasimbuye Amin akaba yarahitanye, abasivili babarirwa mu bihumbi 300,mu myaka itandatu y’ubuyobozi bwe.

Museveni yagiye ku buyobozi bwa mbere mu mwaka w’1986, yari afite umugambi ugizwe n’ingingo 10. Imwe mu zikomeye yari ukubumbatira no kwubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Uganda yageze kuri byinshi mu gihe cy’imyaka 25 y’ubuyobozi bwa Museveni, haba mu bireba ubukungu no mu bireba ikiremwa muntu. Nkuko ONU ibivuga kuva mu 1985 kugeza mu mwaka 2010, igihugu cyabonye ubwiyongere bwa 53 ku ijana, mu guteza imbere ikiremwa muntu. Iyo mibare ikomatanya, ibireba icyizere cy’ubuzima, amashuli n’umushahara w’umukozi, mu gupima uko imibereho yifashe muri Uganda.

Cyakora ngo ntabyera de. Guhera mu matora yo mu kwezi kwa kabiri, prezida Museveni yakomeje kunengwa, ko yabujije urwinyangambuliro abatavuga rumwe nawe, no gushaka kugundira ubutegetsi.

Ikigo gifite icyicaro cyacyo I Paris mu Bufransa, Reporter Sans Frontiers, kiri mu byanenze Uganda, cyayishyize ku mwanya wa 96, mu bireba ubwisanzure bw’itangazamakuru, kivuye ku mwanya wa 52 cyashyizweho mu mwaka w’2002.

XS
SM
MD
LG