Uko wahagera

Muganga Denis Mukwege Yahawe Igihembo Kubera Imilimo Ye Yo Gufasha Abagore Bafashwe Ku Ngufu


Umuganga wo muri Republika iharanira demokrasi ya Congo, yahawe igihembo na fondation yo mu Bubiligi kubera ko afasha abagore bafashwe ku ngufu.

Denis Mukwege muganga w’abagore yakiriye igihembo cy’ikigo cyita ku majyambere mpuzamahanga cyitiliwe umwami Baudouin ejo kuwa kabiri I Buruseri mu Bubiligi.

Mukwege yashinze ibitaro mu burasirazuba bwa Congo mu mujyi wa Bukavu agirango avure ku buntu abagore bakorewe ibyampfura mbi.

Fondation yigenga yitiliwe umwami Baudouin yahaye Docteur Mukwege igihembo yashimye uburyo ibitaro bye byitaye kuri abo bagore mu kubavura no mu kubafata mu mugongo kugirango babashe kurenga ku ihahamuka ryaturutse ku rugomo bakorewe.

Iyo fondation ivuga ko mu myaka icumi ishize Mukwege n’itsida ayoboye bavuye abantu barenga ibihumbi 30.

Icyo gihembo giherekejwe n’amadolari arenga ibihumbi 200. Cyashyizweho na Fondation yitiliwe umwami Baudouin mu myaka irenga 30 ishize kugirango gishyigikire abantu bahinduye imibereho mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

XS
SM
MD
LG